
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yatangaje urutonde rw’abakinyi ndakuka bazacakirana na Mali na Kenya mu mikino y’amajonjora yo gushakisha itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar umwaka utaha.
Uretse rutahizamu Kevin Monnet Packet utaritabiriye ubutumire, abandi bakinnyi bose bagaragara kuri uru rutonde batageze mu gihugu ngo bakore umwiherero na bagenzi babo, bazahurira muri Maroke, bakomerezeho bakina n’ikipe y’igihugu ya Mali.
Abakinnyi barimo NGWABIJE Bryan Clovis, MANZI Thierry, RWATUBYAYE Abdul, RAFAEL York, MUKUNZI Yannick, BIZIMANA Djihad baturuka ku mugabane w’i Burayi bazifashishwa harimo abazahurira n’Ikipe y’Igihugu muri Maroc kuko bafite imikino mu makipe basanzwe bakinira, bakiyongeraho IMANISHIMWE Emmanuel usanzwe akina muri Maroc.
ABAKINNYI BAZIFASHISHWA KU MIKINO YA MALI NA KENYA
ABANYEZAMU
MVUYEKURE Emery
BUHAKE Twizere Clément
NDAYISHIMIYE Eric
AB’INYUMA
FITINA Omborenga
RUKUNDO Denis
RUTANGA Eric
IMANISHIMWE Emmanuel
RWATUBYAYE Abdul
MANZI Thierry
NIRISARIKE Salomon
NGWABIJE Bryan Clovis
BAYISENGE Emery
ABO HAGATI
BIZIMANA Djihad
TWIZERIMANA Martin Fabrice
MUHIRE Kévin
MUKUNZI Yannick
NIYONZIMA Olivier
NIYONZIMA Haruna
AB’IMBERE
KAGERE Medie
TUYISENGE Jacques
BYIRINGIRO Lague
TWIZERIMANA Onesme
HAKIZIMANA Muhadjir.