
Umunyamuziki The Weeknd yemeye gutanga miliyoni y’amadollar mu rwego rwo gufasha abaturage bo mu ntara ya Tigray bagizweho ingaruka n’intambara yashyamiranije ingabo za Leta n’iz’ishyaka riyobora Tigray.
The Weeknd ubundi witwa Abel Tesfaye yavukiye muri Canada ariko afite inkomoko muri Ethiopia kuko ise umubyara ari umwimukira wavuye muri Ethiopia.
Yavuze ko ababajwe n’uburyo benewabo b’abasivile bakomeje guhura n’akaga. Kuri ubu abantu miliyoni ebyiri nib o bamaze guhunga imirwano yatangiye mu kwezi kwa 11.
Iyi nkunga ya The Weeknd yavuze ko izanyuzwa mu ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (PAM) cg WFP mu cyongereza.