
Hashize iminsi mu itangazamkuru ryo mu Rwanda, humvikana impaka zurudaca ku bishegu biri mu ndirimbo zikomeje gusohoka muri iki gihe,aho bamwe mubaturage bakomeje gusaba ko izindirimbo zahagarikwa gucyinwa mubitangazamakuru,ngo kuko ntacyo zigisha.
Umwe mubaganiriye na Royal fm utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “izi ndirimbo zikwiye guhagarara , bakwiye kujya bazisuzuma byaba ngombwa bakazihagarika”
Undi ati “Izo ntago ari indirirmbo kabisa! Cyane cyane iriya ubushyuhe iriya ntago ari indirimbo yagakwiye gucurangwa muri sosiyete irimo urubyiruko,abana …Kubera amagamabo arimo ntacyintu kizima kirimo, ni ugucuraza gusa barimo”
Kuri ibi , umuyobozi w’ urugaga rwa muzika mu Rwanda Intore TUYISENGE, yahamirije Royal fm ko , cyimwe nkaba baturage , nawe ashyigikiye ko izi indirimbo zahagarikwa. Avuga ko leta kuzireka zigacuruza , ari nko kureka abacuruza ibiyobyabwenge nabo bagacuruza.
Ati“Abari gusaba ko ibyo bihangano byahagarikwa cyangwa se byakurwaho nanjye ndemeranya nabo 100%. Kuba umuntu yaratanze amafaranga ,akora igihangano kiza kuroha abantu ntago aribyo. Ni nk’uko ushobora gufata umuntu uzanye kontineri ya Cocaine cyangwa se iy’ urumojyi, ukamureka ngo nuko yashoyemo amafaranga . “
Yakomeje agira ati: “Turagira inama abahanzi bagenzi bacu ko hari ahandi hantu henshi abantu bashobora gukura amafaranga hatari aho ngaho”
Muri iki cyumweru ,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, aherutse kumvikana mu itangazamakuru avugako ,usibye kuba aba bahanzi bakora izindirimbo bakwimwa uruhushya rwo gukora ibitaramo, bakomeje no kwiyambura ubufasha ubwo aribwo bwose bakagenewe na Leta.