Dr Habumuremyi azasomerwa mu cyumweru gitaha, Uko iburanisha ryagenze..

0
916

Akigera ku rukiko rwibanze rwa gasabo yagaragara nkudafite ikibazo mu maso, akimanuka mu modoka y’ urwego rw’ ubugenzacyaha RIB yahise asuhuza bamwe mubo mumuryango we.

Yari yambaye  ikositimu ifite ibara risa n’ivu n’amapingu mu maboko anyuzamo akareba mu macamera yabanyamakuru bari benshi cyane mu marembo y’ urukiko.

Yanyujijwe mu kindi cyumba akanya gato ubundi aza mu cyumba cyiburanisha.

Mu iburanisha Dr Damien yunganiwe n’abanyamategeko babiri aribo Me Kayitare Jean Pierre Na Me Bayisabe Erneste.

Nyuma yo kwemera ko umwirondoro yasomewe mu rukiko ari uwe yahise asomerwa ibyaha akurikirankweho maze ahita abihakana.

Ibi ariko byabanjirijwe nuko, abunganizi be babwiye urukiko ko bifuza ko umukiliya wabo aburanira mu muhezo kuko aribyo byatuma yisanzura, aho bavugaga ko kuba urubanza rwe rurimo itangazamakuru ryinshi, bishobora kumubuza umutekano dore ko anarwaye umutima ku buryo byatuma adatekana.

Iki kifuzo ariko cyaje guteshwa agaciro numucamanza nyuma yo kwiherera mu gihe kirenga iminota mirongo ine.  

Abunganizi be bagendeye kukizere leta y’u Rwanda yagiriye Dr Pierre damieh habumuremyi uhereye ku kuba yarabaye ministry w’intebe ndetse agashingwa nindi mirimo irimo niyo yarakirimo kugeza ubu urukiko rwakagombye kubiheraho bukamurekura akaburana ari hanze.

Kuzindi mpamvu zatuma aburana ari hanze dr hubumuremyi piereh damieh yatanze harimo ko afte ikibazo cy’amaso aho rimwe ryabazwe  kandi ko aho afungiye atabona uburyo bwo kwiyitaho.

Ni impamvu ariko ubushinjacyaha buvuga ko zidahagije.

Umucamanza bwanzuye ko urubanza ruzasomwa ku wa kabiri w’ icyumweru gitaha taliki ya 21 Nyakanga 2020.

Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, akurikiranyweho ibyaha bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, birimo icyaha cyubuhemu no gutanga cheque zitazigamiye.

Muri iyi kaminuza iherutse gufungwa na Ministeri y’ uburezi bivugwa ko umuhungu wa Dr Damien  afitemo imigabane 30% naho Umuyobozi wayo cyangwa Vice Chancellor akagiramo 10%.