DR Congo: Amayobera ku iraswa rya Ambasaderi w’u Butaliyani

0
1275

Nyuma y’icyumweru, Ambasaderi w’u Butaliyani Luca Attanasio arasiwe mu burazirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byaje kugaragazwa ko aho yarasiwe atari ho yagombaga kujya muri gahunda yari iteganijwe.
Ikigo gishinzwe protocole muri (RDC) cyavuze ko cyatunguwe cyane n’inkuru y’urupfu rwa Ambasaderi w’u Butaliyani muri icyo gihugu, Luca Attanasio, kuko agace yiciwemo batari bamenyeshejwe ko ashobora kukagiriramo urugendo.

Iyi ntumwa y’u Butaliyani yarasanywe n’umurinzi we Vittorio Iacovacci wari ndetse n’Umunyekongo, Mustapha Milambo, wari ubatwaye mu modoka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM), mu gace kitwa Kanyamahoro hafi ya Pariki ya Virunga, muri bilometero 10 uvuye mu Mujyi wa Goma.

Mu itangazo Ikigo gishinzwe protocole ya Leta muri RDC cyasohoye ku
wagatandatu tariki ya 27 Gahsyantare, Umuyobozi wacyo Banza Katumwe
yavuze ko Attanasio n’itsinda ry’abantu batatu bari batse icumbi ku kibuga
cy’indege cya N’djili ku itariki 15 z’ukwezi kwa kabiri, biteganyijwe ko
bazahava berekeza mu duce twa Goma na Bukavu.

Ku wa 22 Gashyantare, ngo guverinoma y’icyo gihugu batunguwe no kubona amashusho n’ubutumwa busakazwa hose ko Attanasio yiciwe muri
Kanyamahoro, kandi ako gace katari no mu duce twari twatangajwe ko
tuzasurwa. Indi mpamvu icyibazwa ni ukuntu Ambassadaeur Atanasio atagiye mu modoka ye akagenda mu ya PAM.