Diamond Platnumz yanteye inda inshuro eshatu_Hamisa Mobetto

0
1059

Umunyamideli akaba na rwiyemezamirimo ukomeye muri Tanzania, Hamisa Mobetto, wabyaranye na Diamond Platnumz, yavuze ko uyu muhanzi yamuteye inda inshuro 3 zose ariko kubw’ibyago havuka imwe izindi zivamo.

Uyu munyamideli  yatangaje ibi  mukiganiro kuri radio yuyu muhanzi Wasafi FM , avuga  ko ubwo uyu muhanzi yari yarashakanye na Zari babana nk’umugore n’umugabo ari bwo Platnmuz  yifuzaga  cyane kubyarana na we.

Yavuze ko mbere yo kubyarana umwana w’umuhungu bafitanye, yabanje gukuramo inda 2 za Diamond. Ati:Ndatekereza umuntu uzi ibirenze ko umwana ari uwe cyangwa atari uwe ni Diamond, kuko na mbere y’uko ntwita inda ya Dylan, natwaye inda ze 2 ariko ku bw’amahirwe make zivamo”.

Ubwo Diamond yabanaga na Zari ni bwo yamucaga inyuma na Hamisa Mobetto, baje kubyarana umwana w’umuhungu, Naseeb Dylan tariki ya 8 Kanama 2017.

Nubwo aba babyaranye ariko Platnmuz yakunze kwerekana ko atizeye ko Dylan ari  umwana we,kugeza nubwo yamupimishije DNA inshuro zirenga 4.

Ubwo Hamissa yamaraga kubyara, uyu mwana hari amakuru yacicikanye cyane muri Tanzania avugako, uyu mwana atari uwa Diamond ndetse bikavugwako, uyu mwana Hamissa yamubyaranye n’umuhanzi Jaguar wo muri Kenya.