
Danny USENGIMANA yiyongereye ku bakinnyi b’ikipe ya APR FC bamaze kugera mu mwiherero w’Amavubi kuri uyu wa mbere.
Uyu rutahizamu watsinze ibitego 11 muri shampiyona ishize, ntiyari yarahamagawe mu bakinnyi 37 b’ikipe y’igihugu ku ikubitiro, ubu akaba yasimbuye BIZIMANA Yannick maze yiyongera kuri Rwabugiri Umar, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Seifu, Manishimwe Djabel, Niyomugabo Claude, Tuyisenge Jacques na Byiringiro Lague bose bakaba bamaze gusanga bagenzi babo mu karere ka Bugesera aho bakomeje imyitozo yo kwitegura umukino wa Cap-Vert mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha muri Cameroon.
Ikipe ya APR FC yatangiye imyitozo tariki ya 5/10/2020, aho umutoza wayo ADIL Mohammed Erradi yaherukaga gutangaza ko azarekura Abakinnyi be bajya mu ikipe y’igihugu ku matariki yemewe ya FIFA.
Tariki ya 9 ukwakira 2020 ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye icyiciro cya mbere cy’imyitozo, nyuma y’iminsi 10 bahabwa ikiruhuko bajya mu miryango yabo maze basubirayo ku ya 26 ukwakira aho ubu bari gukora inshuro 2 ku munsi ku kibuga gisanzwe gikinirwaho n’ikipe ya BUGESERA FC.
Usibye Abakinnyi ba APR FC binjiye mu mwiherero nyuma, hari n’Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bamaze kuhagera nka Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Rwatubyaye Abdul (Colarado Springs Switchbacks, USA) na Rubanguka Steve (A.E. Karaiskakis FC, Greece). Hategerejwe MUHIRE Kevin uzagera I Kigali kuri uyu wa 2 tariki ya 3/11, Haruna NIYONZIMA na Ally NIYONZIMA bakahagera ku wa 3 tariki ya 4/11 mu gihe BIZIMANA Djihad na Yannick MUKUNZI bazahurira na bagenzi babo muri Cap-Vert.
Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu izahaguruka tariki ya 8 ugushyingo yerekeza muri Cap-Vert aho umukino uteganyijwe tariki ya 11 kuri Estádio Nacional de Cabo Verde iri mu mujyi wa Praia.
Photo: Inyarwanda