CUBA:Imyigaragambyo yakajije umurego basaba umudendezo

0
1258

Abanya-Cuba barimo impunzi n’abandi barwananshyaka baba mu bihugu bitandukanye bya Leta zunze ubumwe z’America,bari kwigarambya basabaguhabwa ubwisanzure n’umudendezo na Leta yabo ya Cuba.

Abigaragambya bahuriye imbere y’inyubako ya White house,basaba perezida Joe Biden kuba yakivanga muri iki kibazo cy’ubuyobozi budahwitse bwa Cuba akagira icyo abikoraho.

Umwe mu bigaragambya Lorenzo Marisol,yavuzeko nta byinshi babasaba uretse ubwisanzure n’umudendezo.

Yagize ati”Ndi hano uyu munsi kuberako igihugu cyacu kimaze imyaka 62 kibabaye.Njye ntuye muri America, ariko dukeneye ko ubu buyobozi bubona kandi bukita ku biri kubera muri Cuba.Igihugu cyanjye ntikiri gusaba ibyo kurya kuko tumaze igihe kinini dufasha imiryango yacu,tuyohereza ibyo kurya,imiti n’ibindi byose bakeneye;ubu rero icyo tubasaba nta kindi uretse ubwisanzure n’umudendezo.

Aba baturage kandi bavugako Leta ya Cuba iyoboza igitugu ikanabatera ubwoba.Umuntu umwe niwe amaze gupfira muri iyi myigaragambyo,aho abandi bagiye bafungwa bashinjwa agasuzuguro,kwangiza no guteza imvururu.