Cristiano Ronaldo yanditse amateka yo kuba umukinnyi watsindiye Igihugu cye ibitego byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru

0
1380

Cristiano Ronaldo kuri ubu niwe mukinnyi watsindiye Igihugu cye ibitego byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru.

Nyuma yo guca aka gahigo yanatangaje ko yumva agifite ibitego byinshi byo gutsindira Igihugu cye muri we.

Ku myaka 36 y’amavuko, uyu mukinnyi wanamaze kugaruka muri anchester United yamugize uwo ariwe, mu mukino ikipe y’Igihugu cye cya Portugal yaraye ikinnyemo na Repubulika ya Ireland mu gushaka itike yo kuzitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar umwaka utaha, umunyezamu w’iki gihugu Gavin Bazunu yaraye akuyemo penaliti y’uyu kizigenza.

Gusa ntibyatumye ataza kwinjizwa ibitego 2 byatsinzwe n’uyu kizigenza. Portugal yaraye itsinze uyu mukino ibitego 2-1 byose byatsinzwe na Ronaldo ku ruhande rwa Portugal, anahita ashyiraho agahigo ko gutsinda ibitego byinshi 111 mu mateka ya ruhago mu Isi.

Mu rugendo rwo guca aka gahigo, yabanje kwesa akari gafitwe na Ali Daei, ukomoka muri Irani wari waratsinze ibitego 109, agahigo yaciriye kuri Sitade Estadio Algarve.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Cristiano Ronaldo nyuma yo guca aka gahigo yagize ati:”Kubw’uduhigo maze guca mu rugendo rwange rwa ruhago, gusa karacyari n’utundi tukintegereje. Agahigo maze guca iri jorro kanejeje utundi twose naciye. Kandi bimvuye ku mutima, aka gahigo kanshimishije kuburyo ntabasha kwiyumvisha“.

Mbere ya byose, burri uko mpagarariye Igihugu cyange mbifata nk’ibihe bidasanzwe kuri njyewe. Kuko mba ndwana ku ishema ry’Igihugu cya Portugal. Kandi nkanereka Isi y’uko abaturage ba Portugal bashoboye“.

Icya kabiri, Gukina imikino ihuza amakipe y’Ibihugu igira ikintu kinini inyongerera mu rugendo rwange rwa ruhago kuva natangira guconga umupira w’amaguru. Nakuze ndeba abo nafatiragaho ikitegeerezo muri uyu mwuga bakina Imikino y’igikombe cy’Ubulayi n’Igikombe cy’Isi nkumva biranejeje nange mparanira kuzabikora“.

Ikiruta byose, gutsindira ibitego 111 ikipe y’Igihugu ya Portugal, bivuze ibihe 111 by’ibyishimo birimo n’iby’iri joro bibereye i Algarve. Ibihe nk’ibi Isi yose ndatekereza y’uko byayinejeje, ndetse n’amamiliyoni n’amamiliyoni y’abaturage b’Igihugu cya Portugal. Ku bwabo, buri byo nkora n’iby’agaciro kuri bo“.

Indi mpamvu nkwiriye kwishimira ibi maze kugeraho, ni ukoAli Daei yari yarashyizeho agahigo ko ku rwego rwo hejuru katari bupfe gucibwa n’uwo ariwe wese. Ndetse nta nubwo nigeze ntekereza y’uko nazapfa mbigezeho“.

Ndashimira ‘Shariar’ wakomeje kumba hafi no kumfasha mu gihe kitari gito ngo mbashe kugera kuri uyu muhigo, buri gihe mugomba icyubahiro mu buryo bukomeye. Kuri njye buri uko ntsinze igitego, niko nkomeza kugana ku ntambwe y’imihigo“.

Asoza yagize ati:”Murakoze Portugal. Ndabashimiye bakinnyi bagenzi bange dukinana mu kipe y’Igihugu, ndetse n’amakipe makeeba nagiye mpura nayo muri uru rugendo. Reka tuzongere duhurire mu kibuga mu mikino itandukanye mu myaka iri imbere. Kuko ntabwo navuga y’uko gutsinda ibitego birangiye!!!”.

Gutangira uru rugendo, Cristiano Ronaldo yatangiye kubikora mu 2008 ubwo ikipe y’Igihugu cye yashakishaga itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi yabereye muri Afurika y’Epfo mu 2010.