
Nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yateranye taliki 15 uku kwezi igafata ingamba nshya ku kwirinda icyorezo cya Coronavirus igakomora ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara ariko Uturere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara tugashyirirwaho umwihariko kuko tutemerewe kugendwamo kuri uyu wa mbere guverinoma yatangaje ingamba nshya zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, zizatangira kubahirizwa kuri uyu Werurwe 2021.
Izo ngamba zirimo ko ingendo zihuza uturere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara zemewe mu gihe ari tumwe mu twari twaragumishijwe muri gahunda ya Guma mu Karere kubera ubwiyongere bw’icyorezo.
Bitandukanye n’ahandi mu gihugu, mu turere twa Nyanza na Gisagara, ingendo zirabujije guhera saa moya z’ijoro kugera saa kumi z’igitondo.
Ni mu gihe mu bindi bice by’igihugu, ho ingendo zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugera saa kumi z’igitondo naho ibikorwa by’ubucuruzi byo bigomba gufunga saa mbili kugira ngo abantu bagere mu ngo nta muvundo mu nzira.
Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (za bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara za bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera, kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.
Inama zikozwe imbonankubone (physical meetings) ziremewe. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama basabwa kwipimisha COVID-19 mu gihe umubare wabo urenze 20.
Ibikorwa by’inzego za Leta bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.
Ibikorwa by’inzego z’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana. Amasoko n’amaduka (markets and malls) azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo. Ibikorwa byose bizajya bifunga saa Mbili z’ijoro (8:00 PM).
Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.
Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.