Covid-19: Minisiteri ya Siporo yashyizeho amabwiriza mashya y’ibikorwa by’imikino

0
1320

Ku wa mbere w’iki cyumweru tariki ya 21 Kamena 2021, nibwo Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye mu biro bya Perezida wa Repubulika muri Village Urugwiro iyobowe na Kagame Paul Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, iyi nama ikaba yari igamije gusuzumira hamwe ibijyanye n’uko icyorezo kifashe mu gihugu ndetse no gushyiraho ingamba nshya zafasha mu guhangana nacyo.

Imwe mu myanzuro yavuye muri iyo nama ni uko; amasaha yo kuba abaturarwanda bavuye mu muhanda atagomba kurenga saa moya z’umugoroba naho ayo kuwugeramo akaba saa kumi za mugitondo. Mu gihe ibikorwa by’abikorera byo bitagomba kurenza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bigifunguye.

Ku bijyanye n’ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro, iyi nama yavuze ko ibikorwa byemewe bizashyirirwaho amabwiriza na Minisiteri ibishinzwe ariyo ya Siporo.

None kuri uyu wagatatu tariki ya 23 Kamena 2021, iyi Minisiteri nyuma yo guhura n’inzego zitandukanye zifitanye isano n’imikino n’imyidagaduro yashyizeho amabwiriza agomba gukurikizwa ariko hubahirizwa ingamba zijyanye no kwirinda iki cyorezo muri ibyo bikorwa.