
Mu gihe habura iminsi micye ngo hasubukurwe ingendo zo mu kirere, Sociyete y’u Rwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege (Rwandair), ikomeje kwerekana ko yiteguye gusubukura ingendo zayo kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’ amezi ane isubitse ingendo.
Babinyujije ku rubuga rwa Twitter, kuri uyu wa kabiri ubuyobozi bwa Rwandair bwatangaje ko bwamaze kwitegura ingendo zimwe na zimwe zizahita zisubukurwa kuri uyu wa gatandatu.
Iki kigo cyashyize hanze amashusho agaragaza abakozi bacyo bambaye mu buryo bwubwirinzi bukomeye bwa Covid 19.

Mu minsi ishize, yavuze ko izasubukura ingendo zijya mu duce dutandukanye ariko mu bihugu byamaze gufungura ikirere cyabyo.
Nubwo bimeze gutyo ariko abahanga mu by’ ubuvuzi no kwirinda ibyorezo bavuga ko abakoresha indege bafite uruhare runini mu kwirinda cyane cyane mu kumva ko ari ingenzi.
Jeofery Bayingana umuhanga mu byimiti n’ ubwirinzi bw’ ibyorezo yabwiye Royal Fm ko abakora ingendo aribo bafite umusanzu munini mu kwirinda ikwirakwira ry’ iki cyorezo.
Yagize ati “Polisi na bandi n’ izindi nzego bazakora ibishoboka byose ngo barinde abantu ariko ntihazabura abavugwa ngo batorotse cyangwa se usange hari abanginga bati dore mfite ibibazo urabona murugo bampamagaye ntihazabura abafite iyo mitekerereze abo bantu rero nibo bagomba kumva gahunda yibi bintu ,abo bantu rero bashaka kujya hanze bakagaruka nibo banadufasha byaba ari ikibazo gusanga umunyarwanda ariwe uri hariya hanze aterana na ba polisi amagambo ngo arashaka gusuhoka mugihe yakabaye aturiza ahantu hamwe ndetse nabo banyamahanga bandi bazaba baje bakaboneraho nyine bakareberaho nabo.”
Hari hashize amezi 4 harafunzwe ingendo zindege mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda covid 19 mu rwego rwo kwirinda iwkirakwira rya Civid19.
Kuri ubu abashaka gukora ingendo hano mu Rwanda basabwa kubanza kwipimisha Iki cyorezo ku giciro cyamadorali 50 ni ukuvuga ibihumbi 47.200.


Amafoto: Rwandair