CLADO irasaba leta kutajenjecyera ababyeyi bahanisha abana babo ibihano bishyira ubuzima bwabo mukaga.

0
865

Hashize iminsi humvikana ababyeyi bahanisha abana babo ibihano bikomeye ndetse bishyira ubuzima bwabo mukaga urugero ni uwavuzwe mu ntara ya majyepfo wakubise umwana we bikamuviramo urupfu.

Umuryango utegamiye kuri leta uharanira uburenganzira bw’umwana CLADO urasaba leta guhana yihanukiriye ababyeyi bahanisha abana babo ibihano bishyira ubuzima bwabo mukaga.

Kuri ibi Murwanashyaka Evarste umuboyobozi  mukuru w’uyumuryango utegamiye kuri leta uharanira uburenganzira bw’umwana CLADO  ubwo yaganiraga Royal FM yibukije   ababyeyi ko ibi bihanirwa n’amategeko

Yagize ati:” Umuntu wese uhohotera umwana cyangwa umuha bimwe mu bihano bibabaza umuburi cyangwa bimubabaza umutima aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko iyo agihamijwe n’urukiko afungwa igifungo cyitari munsi y’imyaka 2,icyo tubona twebwe bibangamiye uburenganzira bw’umwana kuko birabujijwe no mw’itegeko ubikora wese rero aba akoze icyaha kandi agomba guhanirwa rero tukaba dusaba ababyeyi ko bagomba kubyirinda mbere na mbere bagasobanukirwa ko guhana umwana n’ibihano bibabaza umuburi we ndetse no kumutuka ,kumugereranya n’ibintu bidafite agaciro icyo n’icyaha gihanirwa n’amategeko turasaba ababyeyi gushyira imbere uburere budahutaza”.

Kubireba leta Murwanashyaka  yasabye leta gukora ibikubiye mw’itegeko, birimo kutajenjecyera ababyeyi bishora mu bikorwa nkibi,.

Yagize ati :”icyo dusaba Leta nugukora ibikubiye mw’itegeko ,niba itegeko ririho kandi ryashyizweho na leta nuko inzego zibanze nizindi zose zikwiye kuryubahiriza,umuntu wese ukoze ibinyuranye n’itegeko akabihanirwa kuko kugeza uyu munsi sindabona umuntu wahanwe yahaye ibihano bibabaza umwana ku muburi abahanwa ni bacyeya”.

Ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye kurengera umwana mu Rwanda rivuga ko umwana afite uburenganzira ku mikurire iboneye. Buri mubyeyi afite inshingano yo kwita ku mwana kuva agisamwa kugira ngo agire imikurire iboneye.

Gusa rikavuga ko kumuhanisha ibihano bikomeye kuwaba abikoze wese abibazwa n’ itegeko.