Chelsea: Ross Barkley yagaragaye arandaswe kubera agasembuye kenshi

0
789

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Chelsea witwa Ross Barkley yafotowe arandaswe n’abagabo babiri b’ibigango mu gihugu cy’ ubugereki aho bikekwa ko yagizweho ingaruka n’agasembuye kenshi yanyoye ku rugero ruhanitse cyane nkuko dailymail yabitangaje.

Bivugwa ko uyu mukinnyi yari yasinze cyane ariyo mpamvu yananiwe kwigenza bikaba ngombwa ko yishingikiriza inshuti ye iramurandata.

Ross Barkley  uri mu biruhuko ahitwa Mykonos yanyoye akabyeri kenshi gatuma atabasha kwigenza nkuko amafoto yatangajwe na Dailymail abigaragaza.

Ku rundi ruhande ariko Ross Barkley   nta tegeko ry ’ikipe yishe kuko ari mu biruhuko gusa benshi baremeza ko iyi myitwarire ye yo gusinda cyane ndetse yaherukaga kuvuga ko hari amasomo yigiye ku bushyamirane yagiranye n’umutoza we Lampard kubera imyitwarire ye.

Ross Barkley uhembwa ibihumbi 100 by’amapawundi, yigeze no  gufatwa amashusho mu minsi ishize aherekejwe na polisi agiye kubikuza amafaranga nyuma yo kubura ayo kwishyura taxi !!