18.7 C
Kigali
WE ARE LIVE

#KWIBUKA28

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yatangaje urutonde rw’abakinyi ndakuka bazacakirana na Mali na Kenya mu mikino y’amajonjora yo gushakisha itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar umwaka utaha. Uretse rutahizamu Kevin Monnet Packet utaritabiriye...
Etoile de l’Est binyuze mu buyobozi bwayo bwamaze gutangaza Camalade Banamwana nk’umutoza mushya w’iyi kipe ibarizwa mu Burasirazubabw’u Rwanda mu Karere ka Ngoma by’umwihariko. Igikorwa cyo kwerekana uyu mutoza mushya cyabaye kuri uyu wa kabiri, mu gihe zimwe mu nshingano yahawe ku ikubitiro yasabwe...
Rutahizamu Tuyisenge Jacques yasubukuye imyitozo mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nyuma y’iminsi ibiri akoze ubukwe, aho yasezeranye imbere y’Imana n’umufashe we, Musiime Rachel Jordin, ku wa Gatandatu. Tuyisenge usanzwe ari mu ba kapiteni b’Ikipe y’Igihugu ni umwe mu bakinnyi 40 bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent kugira...
Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa siporo n’urubyiruko mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wagatanu tariki 20 kanama 2021, aho bivugwa ko yabanje kujya kwivuriza muri Nigeria ahava akomereza i Nairobi muri Kenya ari naho...
Ikipe y’igihugu ya Brazil yagumanye umudari wa zahabu mu mikino Olempike irikubera i Tokiyo mu buyapanani mu mupira wamaguru mu cyiciro cy’abagabo ,nyuma yo gutsinda Espagne 2-1 mu minota y’inyongera. Iyi kipe iyobowe na Dani Alves wakanyujijeho mu makipe atandukanye cyane   nka FC Barcelona,...
Umunyabigwi akaba yari na kapiteni w’ikipe ya FC Barcelona,Lionel Messi yamaze gutandukana n’iyi kipe yakoreyemo amateka akomeye nyuma yo kunanirwa kumuha ibyo yifuza bitewe n’ikibazo cy’ubukungu ifite. Nubwo ikipe n’umukinnyi bari bamaze kumvikana ndetse bamaze no kumvikana ku mafaranga,byaje guhinduka ku munota wa nyuma...
Nyuma yo kumara amasaha abiri barushanwa,Umutaliyani Gianmarco Tamberi n’Umunya-Qatar Mutaz Essa Barshim batsindiye umudali wa zahabu mu gusimbuka urukiramende ibizwi nka  “high jump” mu ndimi z’amahanga n'uko  bemera kuwusangira nyuma y’uko bombi bananiwe gusimbuka metero 2,39 ubugira gatatu. Mbere gato aba...
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Kanama 2021, ni bwo APR FC yatangaje ko Pablo Morchón wari umaze umwaka umwe yungirije umutoza mukuru w’Umunya-Maroc Adil Mohammed Erradi, atazakomezanya n’iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino kubera impamvu z’umuryango we. Jamel w’imyaka 32, n’umunya-Tunisia akaba...
Umunyezamu Kwizera Olivier wakiniye amakipe nka Rayon Sports,APR FC n’ikipe y’igihugu “Amavubi”yamaze gutangaza ko yasezeye ku mupira w’amaguru ku myaka 27 nyuma y’ibihe bibi yanyuzemo birimo no gutabwa muri yombi azira gukoresha ibiyobyabwenge. Kwizera uherutse guhamwa n’icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge bwo mu bwoko bw’urumogi...
Giannis Antetokounmpo, umusore wigeze gucuruza ku mihanda ya Athens, ubu ni we MVP - umukinnyi urusha abandi gukina neza basketball muri NBA, nyuma y'uko atsinze hafi 1/2 cy'amanota yahaye intsinzi Milwaukee Bucks imbere ya Phoenix Suns. Antetokounmpo yatowe ku bwiganze kuba 'Most Valuable Player'...