Rev. Paster Jean Bosco Ukwibishatse umuyobozi w’inkambi ya mahama yabwiye @RoyalFMRwanda ko mu nkambi hari impunzi zitegura gutahuka mu Burundi kuri uyu wa kane. Hari amakuru avuga ko Impunzi ziteguye gutaha ku ikubitiro ejo ziri Hagati ya 500 na 600.
Kuri uyu wa Gatatu i Nemba ku mupaka uhuza u Rwanda n' u Burundi hari kubera ibiganiro byiga ku bibazo bimaze igihe bivugwa ku mupaka w'ibihugu byombi bijyanye n'umutekano mucye. Ibi biganiro byitabiriwe n' inzego z' ubutasi za Gisirikare ku mpande zombi, Intumwa...
Mu matora y’ abadepite mu mwaka wa 2018 nibwo amashyaka abiri atavuga rumwe na leta PS imberakuri na Democratic Green Party batsindiye imyanya ibiri kuri buri shyaka mu nteko ishingamategeko y' u Rwanda. Icyo gihe umuyobozi wa PS imberakuri Hon. Christine Mukabunani ,yahise atangaza...
Agatsiko k'abasirikare bafashe ubutegetsi muri Mali karifuza ko habaho ubutegetsi bw'inzibacyuho buyobowe n'abasirikare mu gihe cy'imyaka itatu, kemeye kandi kurekura uwahoze ari perezida nk'uko bivugwa n'abari mu biganiro byo muri Mali. Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo y'umwe mu ntumwa z'umuryango wa Ecowas/Cedeao uri mu...
Bamwe mu babyeyi bakomeje kugaragaza impugenge kumyigire y’abana babo kubera impunduka za hato na hato zigaragara mu burezi ibi bamwe babibonama imbogamizi gusa abandi bagashimangira ko haricyo bigiye kongera ku bumenyi bwabo. Impungenge zaba babyeyi zigaragajwe mu gihe hashize iminsi micye umuyobozi mukuru w’ikigo...
Ubuyobozi bw' ishami ry' umuryango wabibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda buvuga ko hateganyijwe inama ikomeye ihuza abategetsi b' u Burundi na UNHCR-Burundi mu kwiga ku cyifuzo cy' impunzi ziri I mahama zishaka gutaha. Iyi nama ije nyuma y’ uko impunzi 331 ziri...
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ikigo gisuzuma ubuziranenge  bw’ibinyabiziga kizasubukura imirimo yacyo ku wa 04 Kanama 2020, ariko hagasuzumwa ibyiciro  by’ibinyabiziga byihariye. mu itangazo Polisi yasohoye ibinyujije kurubuga rwayo rwa twitter   umuvugizi  wa polisi y’u Rwanda CP  Jean Bosco KABERA   yavuze ko ibinyabiziga bigenewe gutwara...
Nyuma y' igihe kingana n' iminsi 4 abategetsi b’iburayi bumvikanye kuri miliyari €390 z'inkunga izahabwa ibihugu byazahajwe cyane n'icyorezo nk'uko inyandiko ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko byabonye ibivuga. Mu ijoro rya kane ry'ibiganiro, abategetsi b'ibihugu bihuriye mu bumwe bw'Uburayi (EU/UE) babashije kumvikana ku mari...
Abaturage bishimiye ifungurwa ry’insegero nkuko babitangarije Royal Fm bari bamaze igihe kigera ku mezi 4 badateranira hamwe mu rusengero  kubera impamvu zo kwirinda icyorezo cya corona virus. Bagashimangira ko aribyiza ari ikintu bashimira leta kuko gusengera murugo utegerana n’ Imana kandi hakaba ibirangaza...
Akigera ku rukiko rwibanze rwa gasabo yagaragara nkudafite ikibazo mu maso, akimanuka mu modoka y' urwego rw’ ubugenzacyaha RIB yahise asuhuza bamwe mubo mumuryango we. Yari yambaye  ikositimu ifite ibara risa n’ivu n’amapingu mu maboko anyuzamo akareba mu macamera yabanyamakuru bari benshi cyane mu...