Polisi y' u Rwanda yatangaje ko yafashe abagabo batatu aribo Sindayigaya Ildephonse, Karangwa Jean Bosco na Ndahiro Elisa bari mu bashinzwe umutekano ku rwego rw’ibanze bagaragaye mu mashusho ku itariki ya 08 Nzeri bakubita Tuyisenge Evode, byabereye mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo....
Amakuru ajyanye n' iyi nama yemejwe n' ibiro by' umukuru w' igihugu Village urugwiro byanditse kuri twitter ko Pereizda Kagame yitabiriye iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibiro by' umukuru w' igihugu byemeje ko iyi nama yayobowe na Félix Tshisekedi Perezida wa...
Umunyamategeko w’Umufaransa, Me Emmanuel Altit wari waburaniragaUmunyarwanda Kabuga Félicien yikuye mu rubanza yunganiragamo uyumugabo.Kuva Kabuga yatabwa muri yombi, yunganirwaga mu buryo bw’amategekon’Umufaransa, Emmanuel Altit gusa ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga kouyu mugabo yatangiye kuzuza ibisabwa kugira ngo yikure mu rubanza.Me Altit usanzwe ari umujyanama wa Laurent Gbagbo ntiyigeze...
Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yinjije mu Ngabo z’u Rwanda abofisiye 721 bari bamaze igihe mu masomo ya gisirikare, abaha ipeti rya Sous-Lieutenant. Uyu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Gako i Bugesera.
Kuri uyu wa kabiri, YouTube ifitwe na Google yahagaritse by'agateganyo umuyoboro wa Perezida Donald Trump ikuraho videwo yo kurenga kuri politiki yayo yo gukangurira ihohoterwa. Mu magambo yayo , YouTube yagize iti" dukurikije impungenge z’uko hashobora kubaho ihohoterwa rikomeye, dukuyeho ibintu bishya byashyizwe ku...
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere hari hatangajwe ko Perezida wa Tchad Idris DEBY Itno yongeye gutsindira indi mandat ya 6 mu matora yabaye tariki ya 11 Mata 2021, ariko ku bw’amahirwe make ntazayobora iyi manda kuko yamaze gupfa azize ibikomere by’amasasu nyuma yo kurasirwa ku...
Mu matora y’ abadepite mu mwaka wa 2018 nibwo amashyaka abiri atavuga rumwe na leta PS imberakuri na Democratic Green Party batsindiye imyanya ibiri kuri buri shyaka mu nteko ishingamategeko y' u Rwanda. Icyo gihe umuyobozi wa PS imberakuri Hon. Christine Mukabunani ,yahise atangaza...
Guverinoma y’u Burundi yatangaje abaministre 15 hiyongereyeho na ministre w’intebe Allain Guillaume BUNYONI watowe mu cyumweru gishize ,mu gihe ubusanzwe iyi guverinoma yarisanzwe igizwe nabagera kuri 26. Muri aba bashyizweho abagore barimo ni batanu mu gihe amategeko y’u Burundi ateganya 30 % by’abagore muri Guverinoma...
Perezida Félix Tshisekedi yashyizeho abasirikare bo gusimbura abategetsi ba gisivile mu ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri ziri mu bihe bidasanzwe by’iminsi 30 y’ibikorwa bya gisirikare. Mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu, Perezida yashyizeho Lt Gen Luboya Nkashama Johnny nka guverineri w’intara ya...
Facebook yakuye videwo y'uwahoze ari Perezida w'Amerika Donald Trump kuri paji y'umukazana we Lara Trump. Mu kwezi kwa mbere uru rubuga nkoranyambaga rwahagaritse Bwana Trump ku kurukoresha, nyuma y'imidugararo y'abamushyigikiye yabereye mu nyubako y'inteko ishingamategeko i Washington. Lara Trump, kuri ubu...