
Guverinoma y’u Burundi yatangaje abaministre 15 hiyongereyeho na ministre w’intebe Allain Guillaume BUNYONI watowe mu cyumweru gishize ,mu gihe ubusanzwe iyi guverinoma yarisanzwe igizwe nabagera kuri 26.
Muri aba bashyizweho abagore barimo ni batanu mu gihe amategeko y’u Burundi ateganya 30 % by’abagore muri Guverinoma ,na komiseri wa polisi Gervais NDIRAKOBUCA utavugwaho rumwe wagizwe minisitiri wa minisiteri ebyiri zafatanyijwe; iy’ubutegetsi n’iy’umutekano ,uyu akaba yarafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Busuwisi, kubera uruhare rwe mu ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu guhera mu 2015.
Abandi bavugwa cyane muri guverinoma nshya ni Amb. Albert SHINGIRO wari usanzwe ahagarariye u Burundi mu muryango w’abibumbye ubu wagizwe minisitiri w’ububanyi n’amahanga.
Dr Domitien NDIHOKUBWAYO, inzobere mu by’imari n’ubukungu wari minisitiri w’imari kuva mu 2016 yagaruwe muri uyu mwanya.
Ir Alain Tribert MUTABAZI umuhanga mu byo kubaka wari burugumestri w’intara ya Kirundo ubu yagizwe minisitiri w’ingabo n’abavuye ku rugamba.
Amb. Ezéchiel NIBIGIRA wahoze ashinzwe iyi minisiteri akaba yarigeze kuba kuba ambasaderi w’u Burundi muri Kenya, we yagizwe minisitiri ushinzwe umuryango w’afurika y’uburasirazuba (EAC) hamwe na siporo n’umuco.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yahujwe n’iy’umutekano bihabwa Gervais NDIRAKOBUCA byatumye bamwe bavuga ko ari ikimenyetso ko hashobora kudahinduka byinshi mu butegetsi n’umutekano.
Bwa mbere kandi muri Guverinoma y’u Burundi hinjiyemo ukomoka mu bwoko bw’abatwa, aho madamu Imelde SABUSHIMIKE yagizwe Minisitiri w’imibereho myiza, uburinganire n’uburenganzira bwa muntu.
Mu bagize iyi guverinoma abagera kuri 13 muri 16 bakomoka mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi kuri aba hakiyongeraho Perezida wa repubulika, ministiriri w’intebe, minisitiri w’ingabo, minisitiri w’umutekano n’ubutegetsi bw’igihugu,ndetse ntawe urimo uva mu ishyaka CNL ryari rihanganya bikomeye mu matora na CNDD-FDD.