Burundi: Perezida Ndayishimiye agiye gusura Guinée Équatoriale iminsi itanu.

0
848

Perezida w’ u Burundi Evariste Ndayishimiye uyu munsi aratangira uruzinduko rw’ iminsi itanu muri Guinée Équatoriale nkuko Itangazo ryasohowe n’ ibiro by’ umukuru w’ igihugu mu burundi ribivuga.

Uru ruzinduko rukaba rugamije kongera gutsura umubano w’ ibihugu byombi nkuko iri tangazo ribivuga.

Uru ruzindiko nirwo rwa kure umuyobozi w’ uburundi agiriye hanze y’ uburundi, nyuma y’ urwo yakoreye muri Tanzania mu minsi ishize, ninarwo ruzinduko rwa mbere kandi mu myaka tanu ishize Perezida w’ ubundi agiye kumara umunsi n’ ijoro atari mu Burundi.

Ikinyamakuru SOS Media Burundi cyatangaje ko Minisitiri w’ ubuhinzi ndetse n’ ushinzwe ububanyi n’ amahanga baraza kujyana na Perezida Ndayishimiye muri uru ruzinduko.

Leta y’ uburundi ivuga ko isanganywe umubano mwiza na Guinée Équatoriale