Burundi: Inkoko yaraye hanze ihinduka inkware Perezida Ndayishimiye abwira impunzi

0
1034

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Kamena 2020 Perezida Evariste Ndayishimiye yatangije ubukanguramabaga bwo kurwanya Coronavirus bwitezweho kurandura iki cyorezo mu burundi.

Mu ijambo rye yavugiye mu biro by’ umukuru w’ igihugu kandi yongeye gusaba impunzi gutaha vuba.

Evariste Ndayishimiye ubwo yarahizaga abagize guverinoma shya yashyizweho mu minsi ishize, yavuze ko hagye gutangizwa ubukangurambaga mu kurwanya coronavirus itavugwaga cyane muri iki gihugu.

Yagize ati: “Dusabye umurundi wese, hamwe n’umunyamahanga ari muri iki gihugu guhaguruka kuko akatavuga ntigahenda akavuga (Umugani w’ ikirundi).

Usibye coronavirus, Ndayishimiye kandi yasabye impunzi zahunze iki gihugu gutaha vuba na bwangu ngo kuko uburundi ari ubwabo.

Yagize ati” Dusabye Impunzi z’ abarundi zose gutahuka mu gihugu cyabibarutse, mu Burundi nta nyagupfa nta nyagukira kuko uburundi budukeneye twese, Amaherezo y’ inzira ni mu nzu nimutahe iwanyu mu kiri abarundi bubuntu kuko inkoko irara hanze bugacya yabaye Inkware”

Mu ijambo risa nirigaragaza ahazaza huburundi mu maso ya Perezida mushya Ndayishimiye yumvikanye asaba abagize guverinoma gukorana umuhate ndetse abibutsa ko ntanumwe wabonye umwanya kubera amoko cyangwa aho akomoka.

Perezida Ndayishimiye kandi yabwiye aba bategetsi bagiye gufatanya kuyobora uburundi ko imbaraga yashyize mu kurwanya abirebera mu ndorerwamo yamoko mu Burundi agiye no kuzishyira mu kurwanya ruswa kandi ko ntanumwe uzayigagaraho azihanganira.

Habineza Fiston Felix