
Perezida wa Burukina Faso, Roch Marc Christian Kaboré yatawe muri yombi n’itsinda ry’abasirikare bafashe ubutegetsi, uwitwa Lt Gen Isaac Zida ubu ni we watangaje ko ari Perezida w’inzibacyuho.
Urufaya rw’amasasu rwumvikanye hafi y’urugo rwa Perezida Kaboré, i Ouagadougou mu ijoro ryo ku Cyumweru. Ifungwa rya Perezida Kabore ryamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 24 Mutarama 2022.
Itabwa muri yombi rya Perezida Kabore n’igisirikare, ribaye mu gihe kandi hirya no hino mu bigo bya gisirikare habereyemo igisa n’imyivumbagatanyo ndetse habaho no kurasana ibintu byateye impungenge ko harimo gutegurwa Cout d’Etat. Bamwe mu baturage baganiriye na France24, bavuze ko babonye kajugujugu izenguruka hafi y’urugo rwa Perezida.
Lt Gen Isaac Zida wavuye ko ari we ukuriye Leta y’inzibacyuho, yavuze ko “bashaka kuzana Demokarasi”. Ati “Kugira ngo twirinde ko igihugu kibura ubuyobozi, turebye ibyufuzo by’abaturage bagaragaje ko bakeneye impinduka za Demokarasi, igisirikare cy’igihugu kibitegetswe cyafashe inshingano, gifata umwanzuro wo gushyiraho inzibacyuho.”
Yavuze ko iyi nzibacyuho itazamara igihe kirekire, kandi ko mu gihe hategerejwe ko imiryango itari iya Leta n’inzindi nzego zihura ngo ni we ukuriye iyi nzibacyuho, ndetse kaba ari na we Perezida w’igihugu kugira ngo ibindi bikomeze.