
Jacques Tuyisenge yemejwe nk’ umukinnyi wa APR FC, akaba ubusanzwe yakiniraga Petro Athletico yo muri Angola, akaba yerekanywe mu kiganiro n’ itangazamakuru iyi kipe yagiranye n’ abanyamakuru.
Mu kiganiro n’ itangazamakuru Jacques Tuyisenge yagize ati: “Intego za APR FC barazimbwiye, nzafatanya na bagenzi banjye Imbaraga ngiye kuzana ziziyongera ku z’abandi”
Tuyisenge ni umukinnyi wagiye muri Petro atheletico nyuma yo kugirira ibihe byiza muri Gor mahia fc yo muri kenya, Gusa iyi kipe ya Athletico yo muri Angola ntiyayigiriyemo ibihe byiza kuko atigeze abona umwanya uhagije wo gukina nyuma aza kumvikana nubuyobozi bwiye equipe bumuha uburenganzira bwo kuyivamo.
Ubuyobozi bw’ iyi kipe bwatangaje ko bwatandukanye n’ uyu mukinnyi ku bwukmvikane.
Aje asanga abandi bakinnyi APR FC yaguze muriyi mpeshyi aribo Nsanzimfura keddy bakuye muri kiyovu sport , Bizimana yannick bakuye muri Rayon sports ndetse na basore babiri bakuye muri Muhanga FC aribo niyonkuru bosco na nzotanga diedone ni murwego rwokwiyubaka bitegura imikino ya championa y’Urwanda ndetse ni Caf champions league.
Umutoza w’ikipe ya APR FC Adil Mouhamed Erradi yavuze ko azi Jacques Tuyisenge kuva muri 2016 aho kuri we ari umukinnyi mwiza uzafasha ikipe gukomeza gutera imbere.
Ati: “Nashimira ubuyobozi bwa APR kuko bwazanye umukinnyi nka Jacques mwiza. Nanashimira Jacques kuba yaragaragaje ubushake bwo kuza muri APR aho azaba ari kumwe na bagenzi be bakinana mu ikipe y’igihugu.“
Gukina imikino nkiyo tuzakina ugomba kuba ufite abakinnyi benshi basatira banafite ubushobozi butandukanye. Jacques yarabigaragaje kenshi atsinda amakipe nka Zamalek, ni umukinnyi buri mutoza yakwifuza”.
Jacques Tuyisenge yazamukiye muri Etincelles nyuma azakwerekeza muri Kiyovu Sports avamo yerekeza muri police fc niyo makipe yakiniye hano murwanda nyuma aza kwerekeza muri gor mahia fc avamo ajya muripetro atheletico akaba agarutse murwanda yerekeza mw’ikipe y’ingabo zigihugu APR FC
Amafoto



