
Inteko ishingamategeko y’Ubuyapani imaze gutorera Yoshihide Suga kuba Minisitiri w’intebe usimbura Shinzo Abe weguye mu kwezi gushize kubera uburwayi.
Ku wa mbere, ishyaka riri ku butegetsi ryari ryatoreye Bwana Suga w’imyaka 71 kuriyobora, asimbuye Bwana Abe.
Bwana Suga w’imyaka 71, asanzwe ari umunyamabanga mukuru wa leta iriho ubu, kandi benshi biteze ko ari we uzatsindira kuba minisitiri w’intebe.
Afatwa nka soma mbike wa Bwana Abe ndetse byitezwe ko yakomeza gahunda ze mu gihe yaba atowe.
Bwana Suga, umunyapolitike w’inararibonye, yavutse ku babyeyi b’abahinzi b’inkeri (strawberry/fraise).
Kubera uruhare rwe rw’ingenzi ku butegetsi buriho aho yari asanzwe ari umunyamabanga mukuru wa leta, byitezwe ko azakomeza gahunda za leta zari zisanzweho, akayobora inzibacyuho (imfatakibanza) kugeza habaye amatora yo mu 2021.
Koichi Nakano, wigisha siyansi ya politike akaba anakuriye iryo shami kuri Kaminuza ya Sophia iri mu murwa mukuru Tokyo, yabwiye BBC ati:
“Shinzo Abe n’abandi bakuru mu ishyaka bahisemo Bwana Suga kubera ko ari we ugaragaza cyane ‘gukomeza’ ibyagezweho, umuntu batekereza ko yakomeza ibya leta ya Abe kandi Abe atayirimo”.
Nubwo adafatwa nk’urusha abandi umuhate no gukunda politike, Bwana Suga azwiho gutanga umusaruro cyane no gushyira mu ngiro gahunda.
Bimwe mu birori bikomeye aheruka kugaragaramo, ni mu 2019 habaho kuva ku ngoma y’umwami w’abami (empereur) Akihito hajyaho ingoma y’uriho ubu Naruhito.
Bwana Suga ni we watangarije Abayapani n’amahanga izina ry’ingoma nshya rya Reiwa.