
Svetlana Tikhanovskaya uri kwiyamamariza kuba perezida wa Belarus akaba atanavuga rumwe n’ubutegetsi bwari buriho yaje kujya muri Lithuania ubu akaba afite umutekano nkuko byatangajwe na Mnisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Lithuania Linas Linkevicius.
Kugenda kwa Madame Svetlana Tikhanovskaya byaje mugihe imyigaragambyo yakomeje ku munsi wa kabiri kubera amatora y’umukuru w’igihugu .
Itsinda rye rimufasha kwiyamamaza ryavuze koyirinze imyigaragambyo kubera ubushotoranyi bwari burimo niko kuhahunga.
Ibyavuye mumatora Perezida Alexander Lukashenko 80% ariko Madame Svetlana Tikhanovskaya yanze kwemeranya nibyavuye mu matora dore ko nambere yaho akiri mubihe byo kwiyamamaza yajyaga avuga ko atizigera abyizera kuko byanze bikunze bashobora kuzamurenganya.
Perezida Alexander Lukashenko wagiye kubitegetsi kuva 1994 ,yavuze ko abamushyigikiye ari intama ziyobowe n’amahanga.
Abapolisi bo mumurwa mukuru Minisk muri Belarus bararashe mwijoro rya rya kabiri ubwo amatora yari amaze kuba kugirango bahagarike imyigaragabyo ,ubuyobozi avuga ko uwe mubigaragambyaga yapfuye ubwo igisasu cyaturikaga akaba arinawe wemejwe bwa mbere ko yapfuye.