Belarus: Svetlana utavugarumwe na guverinoma yahunze Imvururu ziri mu gihugu.

0
1011

Svetlana Tikhanovskaya uri kwiyamamariza kuba perezida wa Belarus  akaba atanavuga rumwe n’ubutegetsi bwari buriho  yaje kujya muri Lithuania ubu akaba afite umutekano nkuko byatangajwe na Mnisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Lithuania Linas Linkevicius.

Kugenda kwa Madame Svetlana Tikhanovskaya byaje  mugihe imyigaragambyo yakomeje ku munsi wa kabiri kubera amatora y’umukuru w’igihugu .

Itsinda rye rimufasha kwiyamamaza ryavuze koyirinze imyigaragambyo kubera ubushotoranyi bwari burimo niko kuhahunga.

Ibyavuye mumatora Perezida  Alexander Lukashenko 80% ariko Madame Svetlana Tikhanovskaya yanze kwemeranya nibyavuye mu matora dore ko nambere yaho akiri mubihe byo kwiyamamaza yajyaga avuga ko atizigera abyizera kuko byanze bikunze bashobora kuzamurenganya.

Perezida  Alexander Lukashenko wagiye kubitegetsi  kuva 1994 ,yavuze ko abamushyigikiye   ari intama ziyobowe n’amahanga.

Abapolisi  bo mumurwa mukuru Minisk muri  Belarus  bararashe mwijoro rya rya kabiri ubwo amatora yari amaze kuba kugirango bahagarike imyigaragabyo ,ubuyobozi  avuga ko uwe mubigaragambyaga yapfuye ubwo igisasu cyaturikaga  akaba arinawe wemejwe bwa mbere ko yapfuye.