Bayern Munich yemeranyijwe na Nagelsmann utoza RB Leipzig kuzaba umusimbura wa Hansi Flick

0
1175

Nkuko tubikesha ikinyamakuru gikunzwe cyane mugutangaza amakuru y’imikino mu Budage ‘Blid’ kimaze gutangaza ko Julian Nagelsmann utoza RB Leipzig kuri ubu yamaze kwerenya na Bayern Munich kuzayibera umusimbura wa Hansi Flick wamaze kuyibwira ko azayisezeraho nyuma y’uyu mwaka w’imikino, akerekeza mu ikipe nkuru y’igihugu y’u Budage .

Iki kinyamakuru kikaba cyagize kiti:”Bayern Munich yamaze kwemeranya kw’amasezerano hagati yayo na Nagelsmann”.

RB Leipzig ikaba yifuza miliyoni 26 z’amapawundi (£26M) kugirango isese amasezerano ifitanye na Nagelsmann kuko amasezerano impande zombi zigifitanye agisigaje imyaka 2, bityo iki kiguzi kibonetse akaba aribwo yabona kwemererwa kujya muri Bayern Munich ngo ibindi bitari ibyo ntibazamurekura.

Igihe ibi byaramuka bibaye, uyu mutoza yaba aciye agahigo ku Isi ko kuba umutoza utanzweho ikiguzi cyo hejuru kugirango ave mu ikipe imwe yerekeza mu yindi.

Uyu mutoza ukomoka mu Budage, kuri ubu afite imyaka 33 y’amavuko, uretse kuba Leipzig yari ikimwifuza, Tottenham Hotspurs yo mu Bwongereza yashyirwaga mu majwi ko yamwegukana akaba yaza gusimbura Jose Mourinho wirukanwe mu cyumweru gishize.

Nagelsmann afite ikigero cya 58% cy’intsinzi ku mikino amaze gutoza RB Leipzig mu gihe cy’imyaka ibiri (2) ayimazemo aho yaje avuye muri Hoffenheim. Akaba amaze gutsinda imikino 53 muri 90 amaze kuyitoza.

Umutoza Hansi Flick utoza Bayern Munich kuri ubu, muri uku kwezi nibwo yatangarije abakoresha be ko yumva yifuza gusesa amasezerano nabo mu mpera z’uyu mwaka w’imikino. Hashingiwe kubyo yakoze mu mwaka ushize w’imikino hakaba havugwa ko ashobora kwerekeza mu ikipe y’Igihugu y’Ubudage gusimbura Joachim Low.

Flick yabwiye Blid tariki ya 17 uku kwezi (Mata) ko:” Yatangarije ubuyobozi bwa Bayern Munich ko ashaka gutandukana nabo nyuma y’impera z’uyu mwaka w’imikino”. Avuga ko ibi yabibatangarije nyuma y’umukino bakiniye i Paris na Paris Saint Germain.