Banki zishinzwe iterambere rusange zateranye ziga ku ngaruka za covd19.

0
845

Kubera icyorezo cya Covid-19  gikomeje kwibasira abatuye Isi ,Iyi  nama yabaye intego nyamukuru ari ugukangurira abatuye Isi guhuriza hamwe haganirwa ku ngamba zigomba gufatwa kugirango abatuye Isi babashe  kwigobotora ingaruka ziki cyorezo muburyo burambye .

Iyi nama ya mbere mpuzamahanga y’amabanki y’iterambere iherutse gusozwa i Paris, Yahuje abitabiriye amahugurwa baturutse hirya no hino ku isi.  

Abayobozi bakuru bari bitabiriye iyo nama ni abahagarariye Banki ishinzwe iterambere rusange bafite inshingano nyamukuru mu ugushyira mubikorwa  amasezerano y’ibihugu bitandukanye byiyemeje iterambere kandi bifite  n’intego zirambye z’iterambere (SDGs.)

Abatumije Iyo nama yari banki rusange y’Ubufaransa, Agence française de développement

(AFD).

Aganira na Royal fm Caroline ABT wo muri AFD Rwanda, yavuzue ko ibibazobyatewe n’icyorezo cya covd19  byatumye uruhare rwa PDB(Banki zishinzwe iterambere rusange) rukenerwa kuruta mbere hose.

Ati “‘hamwe n’inkunga zigenga zitakigaragara , rimwe na rimwe  by’umwihariko mubihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, Amabanki y’Iterambere Rusange afite uruhare runini.  Muri ibi bihe by’icyorezo cya covd19 , AFD yohereje ibikoresho mu rwego rwo gushyigikira nokuzahura ubukungu kandi  ishishikajwe no guhuza inkunga n’intego z’igihe kirekire, cyane cyane kubungabunga ibidukikijeno kugabanya ubusumbane.”

Gahunda yiswe Covid-19-Santé en commun & quot, ni gahunda yemejwe na AFD muri Mata 2020 yashyizweho ngo hakemurwe  ikibazo cy’ubuzima ,hakusanywa miliyari 1.150 z’amayero, muri 2020.

Kugera mu  mpera z’ukwezi kwa cyenda 2020, iyi gahunda yari imaze gutangiza hafi imishinga 50 mishya, izazana  ibigisubizo mukwigobota ingaruka za covd19.

Na none kandi , Proparco, ishami ryibanze ku iterambere ry’abikorera, ryashimangiye gukurikirana abakiriya bayo no kubaha ibisubizo bibafasha guhangana n’ikibazo cyubukungu, cyane cyane mugutuma  inguzanyo zisanzwe zibageraho byoroshye.

Inkunga yinyongera kandi nayo yatanzwe kugirango yongere imbaraga mukuzahura u bukungu .

Ku kamaro n’ingaruka z’iyi inama Caroline yavuze ko ariyo nama mpuzamahanaga ya mbere yiga kubibazo byimari n’iterambere ryabaturage byateguwe murwego rwao kwiga kungaruka z’ikicyiorezo .Ni Inama  Yahuje Banki 450 ziterambere ndetse nabafatanyabikorwa batandukanye,abakuru b’ibihugu, za guverinoma, imiryango mpuzamahanga, abahagarariye abikorera,imiryango itari iya leta , imiryango y’abagiraneza, n’abandi benshi bingeri zitandukanye.

Iyi nama yavuze ko byihutirwa gushyiraho mubikorwa  ingamba zihamye hagati  y’ibigo by’imari, guverinoma, imiryango itari iya leta  na za kaminuza kugirango iterambere ryuzuye, rirambye rigere kuri bose .