“Baba aba ari Baba,Ntago amezi ye yahura n’ayabandi ”- Platin asubiza abibajije ku kubyara kwe nyuma y’amezi ane arushinze

0
1679

Umuhanzi Nemeye Platini ,uzwi nka Platin P mumuziki Nyarwanda, yatangaje ko kuba yarabyaye nyuma y’amezi ane arushinze nta kibazo kirimo kuko umuntu afite uburenganzira bwo gutera inda umukunzi we igihe ashakiye yaba mbere cyangwa se nyuma y’ubukwe .

Mucyumweru  gishize , nibwo  inkuru y’uko Platini P cyangwa se Baba nk’uko akunze kwiyita mumuziki , yibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’amezi ane arushinze benshi bakabyibazaho.

Mu kiganiro yagiranye n’imwe muri radio zikorera hano mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021, abajijwe n’abanyamakuru niba koko iyi nkuru ari impamo ,Platin yemeje aya makuru ndetse ubwo yabazwaga no ku kuba  yarabyaye nyuma y’amezi ane gusa arushinze, Platin  yasubije  ko atagomba kugendera ku bandi.

Ati “Icya mbere nasubiza ni uko Baba aba ari Baba. Baragira ngo amezi ya Baba ahure n’abandi se kandi ari Baba nyine. [aseka cyane] ntabwo bishoboka njye ndi njye nabo ni bo. Buriya inda ushaka wayitera mbere, ushaka wayitera nyuma, ushaka wareka no kuyitera biterwa n’ubushake bwawe uba ufite guhitamo wowe ikikubereye ntabwo ibyo abantu bakuvugaho byatuma uhindura icyo wowe utekereza

Tariki 27 Werurwe 2021, nibwo Platini n’umugore we Ingabire Olivia basezeranye kubana akaramata mu birori byabereye kuri Landmark Hotel i Kagugu mu Mujyi wa Kigali.

Byabaye nyuma y’aho tariki 20 Werurwe 2021, Platini yari yasabye akanakwa Ingabire Olivia. Hari hashize ibyumweru bibiri basezeranye imbere y’amategeko, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera, tariki 6 Werurwe 2021.