
Imirwano hagati y’Armenia n’Azerbaijan yongeye kwaduka mu minsi micye ishize.
Ibi bihugu biherereye mu karere ka Caucase, byahoze ari repubulika ebyiri mu zari zigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti (Uburusiya bw’ubu).
Birarwanira akarere ka Nagorno-Karabakh, kemewe mu rwego mpuzamahanga nk’akarere ka Azerbaijan, ariko gategekwa n’abo mu bwoko bw’abanya-Armenia.
Iyi mirwano ni yo ya mbere ikaze ibayeho hagati y’impande zombi kuva mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.
Buri ruhande rushinja urundi kuba ari rwo rwayitangije.
Kuva mu mwaka wa 1988 kugeza mu wa 1994, Armenia n’Azerbaijan byararwanye bipfa ako karere, biza gutangaza agahenge.
Ariko nta na rimwe byari byagera ku bwumvikane kuri ako karere.
Iyi foto, yatangajwe na minisiteri y’ingabo y’Armenia, yerekana umwe mu barashi b’imbunda z’imizinga muri ubu bushyamirane bwongeye kubura.

Impande zombi zakoze ku ntwaro zikomeye, ndetse ingo zimwe n’inyubako zarashenywe mu turere dutuwemo n’abaturage b’abasivile.
Hano, abaturage bo mu karere ka Nagorno-Karabakh barimo guhabwa ibiryo nyuma yo guhungira mu mujyi wo muri Armenia uri ku mupaka.

Ingabo za Azerbaijan zarashe mu murwa mukuru w’akarere ka Nagorno-Karabakh, ari wo Stepanakert.
Hatangajwe ko haguye abantu benshi muri uwo mujyi, wasigaye utagira umuriro w’amashanyarazi (umuyagankuba mu Kirundi) nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Armenpress.
Uyu mukecuru agaragara ari imbere y’inzu ye muri uwo mujyi.

Hagati aho, abategetsi b’akarere ka Nagorno-Karabakh bavuze ko barashe ku kibuga cy’indege cya gisirikare cyo mu mujyi wa Ganja, wa kabiri mu bunini muri Azerbaijan.
Abazimya umuriro boherejwe i Ganja no mu yindi mijyi n’ibyaro ngo bazimye imiriro.

Hari ubwoba ko umubare nyakuri w’abapfuye mu ngabo zo ku mpande zombi no ku ruhande rw’abaturage, ushobora kuba ari munini kurushaho, kuko imibare y’abatangajwe ko bapfuye itigeze igenzurwa n’uruhande rudafite aho rubogamiye.
Uyu mugore yajyanwe mu bitaro byo mu mujyi wa Ganja mu ntangiriro y’iki cyumweru.

Igisirikare cya Azerbaijan kivuga ko abasirikare bacyo bisubije ibyaro byinshi, mu gihe ubutegetsi bw’akarere ka Nagorno-Karabakh buvuga ko ingabo zabwo “zongereye” ibirindiro byazo ku rugamba.
Ikoreshwa ry’intwaro ziremereye ryashegeshe imihanda yo mu mujyi, nka hano mu mujyi wa Stepanakert.

Ndetse n’iyi nyubako yo mu mujyi wa Ganja yangijwe bikomeye n’ibisasu.
Leta y’Azerbaijan yavuze ko mu mirwano iheruka “ibikorwa remezo bya gisivile n’inyubako z’amateka zimaze igihe kirekire zangijwe”.

Ku mpande zombi muri iyi mirwano, inzu zo kubamo zarashenywe, zirangizwa zisigara nta muntu uzibamo.
Ibikoresho yo mu nzu byafotowe binyanyagiye mu myanda (imicafu mu Kirundi).
Hano, iki ni igice cyo hejuru cy’inzu yo kubamo yo mu karere ka Nagorno-Karabakh, nyuma yo kuraswaho.

Inkuru ya BBC