AMERICA-Nyuma y’impanuka zahitanye benshi indege za Boeng 737 Max zemerewe gusubukura ingendo

0
864

Indege za Boeing 737 Max zahagaritswe nyuma y’impanuka ebyiri zishe abantu 346, ubu zongeye kwemererwa kuguruka muri Amerika ya ruguru na Brazil ndetse biteganyijwe ko muri iki cyumweru zemererwa kuguruka Iburayi.

Umwe mu bahoze bakuriye kompanyi ya Boeing ifite icyicaro i Seattle muri Amerika, yatangaje ko afite impungenge ku buziranenge bw’izi ndege.

Muri raporo ye nshya, Ed Pierson avuga ko hakenewe cyane iperereza riruseho mu bijyanye n’amashanyarazi y’izi ndege hamwe n’ibibazo by’ubuziranenge mu ruganda rukora 737.

Abagenzuzi muri Amerika n’Iburayi bashimangira ko igenzura bakoze ryarebye byose, kandi ubu izi ndege ari ntamakemwa.

Muri raporo ye, Pierson avuga ko abagenzuzi n’abakoze iperereza hari ibintu birengagije, kandi we yemeza ko byagize uruhare mu mpanuka zabaye.

Boeing yavuze ko ibyo uyu mugabo avuga nta shingiro bifite.

Mu kwa 10/2018 indege yo muri ubu bwoko ya Lion Air yarahanutse muri Indonesia. Hashize amezi atanu, indege nk’iyi ya Ethiopian Airlines nayo irahanuka hafi ya Addis Ababa.

Abakora iperereza batekereza ko izi mpanuka zombi zatewe n’ikibazo cya tekiniki y’indege aho uburyo butanga ubutumwa bw’aho ikizuru cy’indege kigomba kuba kireba, bwatanze ubutumwa butari bwo.