AMERICA-Joe Biden mu isuranshya yo kurwanya covid 19

0
743

Perezida Joe Biden yashyize umukono ku cyemezo cy’amabwiriza yo kongera ingufu mu kurwanya Covid 19 yiganje muri Amerika.

Amwe mumategeko yihutirwa azakoreshwa mu kongera umusaruro wingenzi harimo kwambara udupfukamunwa,Kwihutisha inkingo ndetse n’ubwiyongere bw’ibizamini.

Atangaza ingamba 10, Bwana Biden yavuze ko bizatwara amezi kugira ngo batsinde  icyorezo ariko Amerika izanyura muri byo ari uko  abantu bahagaze hamwe.

Ubuyobozi bwa Trump bwashinjwaga cyane kuba butarashoboye guhangana n’iki cyorezo.

Nk’uko kaminuza ya Johns Hopkins ibitangaza, ku bijyanye n’impfu zose zatewe na coronavirus, Amerika nicyo gihugu cyibasiwe cyane n’abantu barenga 406.000 bahasize ubuzima. Hafi miliyoni 24.5 zanduye.

Biden yavuze ko  ibintu bizakomeza kuba bibi mbere yuko biba byiza, akomeza avuga ko mu kwezi gutaha yari yiteze ko umubare w’abapfuye uzagera kuri miliyoni 500.