
Perezida wa FERWAFA Jean Damascene Sekamana yasuye Ikipe y’Igihugu Amavubi aho icumbitse ,Kuri La Falaise Hotel Akwa mu mujyi wa Douala mbere yo guhura na Uganda Cranes.
Mu rwego rwogutera Ingabo mubitugu aba basore b’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Perezida wa FERWAFA yabasuye abasaba gukinana ishyaka bagatahukana intsinzi kuko ari cyo ,Abanyarwanda bose babitezeho.
Abakinnyi bahagarariye abandi basezeranyije perezida n’abanyarwanda gutanga ibyo bafite byose Kugirango bazitware neza cyane muri iri rushanwa .
Umukino uteganyijwe uyu munsi saa tatu zu mugoroba za Kigali .
