AMATORA–Uganda: icyo Bobi Wine yatangaje nyuma yo gutora

0
841

Aherekejwe n’umugore we Barbie Kyagulanyi ku biro by’itora, biri hanze gato y’umujyi wa Kampala aho batoreye, hari  hari imbaga y’abantu bamutegereje.

Amaze gutora, umukandida w’uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yavuze ko ari “ikintu gikomeye” kwibona ku rupapuro rw’itora.

Kandi yishimiye guhagararira rubanda nyamwinshi by’umwihariko urubyiruko

Robert Kyagulanyi yagize ati”Duhagarariye rubanda nyamwinshi, abacyene, urubyiruko rwa Uganda n’ibyagaciro kuba mpagarariye urungano rwange muri aya matora
ikizere mfite n’amasengesho nsenga  nizeye ko tuzagera kubyo twatecyereje mu myaka yashize.
Ndishimye cyane kandi ndashima Imana kuba Ashirafu Kasirye ariho uyu munsi  areba ibirimo kuba  nanishimiye kuba yaragaruye ubwenge anumva ibirimo kuba ubu” 

Yongeyeho ko byamuteye ishema no kwicisha bugufi, yumva kandi ko  ari inshingano ikomeye kuri we ariko na none ari ikintu gikomeye agezeho.

Perezida Museveni yatoreye mu burengerazuba mu gace k’icyaro aho akomoka anafite urugo.

Mu gihugu internet n’imbuga nkoranyambaga byarafunzwe mbere y’amatora