AMATORA -Uganda: Bobi wine yahakanye ibirikuva mu matora

0
710
Bobi wine ntiyemera ibirikuva mu matora

Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine uri mu bahatanira kuyobora Uganda yamaganye ibimaze kuva mu ibarura ry’amajwi by’agateganyo bigaragaza ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni ari we uri imbere.

uyu mugabo uhagarariye ishyaka rya NUP, arimo kuvuga ko ari we ‘Perezida watowe’ nubwo Komisiyo y’Amatora muri Uganda itaremeza mu buryo budasubirwaho uwatsinze aya matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa kumunsi wejo hashize

Ubwo yagezaga ijambo kubanyamakuru yagize ati”

Mbihagazeho  ko twatsinze umunyagitugu kurwego rwo hejuru ndahamagarira Abagande bose kwanga guhumwa amaso kuko twatsinze aya matora, kandi twayatsinze kurwego rwo hejuru cyane

General museven ndetse n’abo bakorana barashaka na none kongera kuyobora abagande

abaturage ba Uganda mukwiye guhakana ikandamizwa ry’uburenganzira bwanyu ndetse n’ijwi ryanyu.

 Ndashaka gusaba aba gande mwese kuguma mubumwe no kwigirira ikizere kuko tubinyujije mu matora twabigaragaje kandi twabigaragaje cyane.

Kugeza ubu amajwi amaze kubarurwa, agaragaza ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni ari we uza imbere y’abandi bakandida n’amajwi 63,92% aho yatowe n’abantu 1 852 263 agakurikirwa na Robert Kyagulanyi ufite amajwi 28,36% aho yatowe n’abantu 821 874.