Amakimbirane ari hagati ya Ndanda na Juvénal, niyo yatumye ndanda atagaruka muri kiyovu sports

0
891
Ndizeye Aimé Désiré uzwi nka Ndanda yari yasinyiye kuba umutoza w’abanyezamu akaba n’ushinzwe tekinike

Nyuma yo kwandikirwa ibaruwa isesa amasezerano Ndanda yatangaje impamvu yatumye atagaruka gutoza Kiyovu Sports .

Yagize ati”njye ntabwo nataye akazi ibyanjyanye muri Ethiopia, Juvénal byose arabizi ,ikibazo dufitanye arakizi.”

Akomeza avuga ko nta n’igiceri cy’atanu cya Kiyovu Sports afite kuko yasinye amasezerano ku buntu , yasabye juvenal Perezida wa kiyovu sports ko bakicarana ikibazo bafitanye bakagikemura.

Ndanda avuga ko atigeze ata akazi, yagarutse no kukijyanye n’amafaranga bivugwako afitiye Kiyovu Sports yavuze ko nta mafaranga Kiyovu Sports yamugurije ahubwo ari Juvenal ku giti cye wamugurije amadolari 2500 y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 400 z’amanyarwanda bumvikanako azayamusubiza avuye muri Ethiopia.

Akomeza avugako nta baruwa bigeze bamwandikira imubaza impamvu yataye akazi, gusa iyo yabonye ni iya tariki 23 Ukuboza 2020 bamubwirako naramuka atahageze tariki 31 ukuboza 2020 bazasesa amasezerano.

Ndizeye Aimé Désiré yari yasinyiye Kiyovu Sports nk’umotoza w’abanyezamu akaba n’ushinzwe tekinike.