
Umujyi wa Kigali ugiye gutangira gukorana n’abashoramari bikorera muri gahunda yo kubakira amasoko aciriritse abazunguzayi ndetse bakanabatera inkunga mu rwego rwo kuzamura igishoro mu bucuruzi bwabo.
Nkuko umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yabitangarije ikinyamakuru cyandika ku bucuruzi cya Doing Business, yavuze ko byibuze abacuruzi bo ku mihanda bazwi nk’abazunguzayi barenga 3,832 bazafashwa bashyirwa mu masoko mashya ari kubakwa ndetse bakanafashwa kubona amafaranga yo gutangira imishinga yabo mito ndetse n’icirirtse.
Abo barimo abazunguzayi 1,800 bo mu karere ka gasabo, 952 bo mu karere ka kicukiro ndetse n’1,080 bo mu karere ka nyarugenge bitezwe koherezwa mu masoko. Ati, “ amwe mu masoko aciriritse yaba bazunguzayi azubakwa n’abashoramari ku butaka bwabo andi masoko akazubakwa kubutaka bwatanzwe n’umujyi wa Kigali.”
Yakomeje avuga ko abandi bakora ubucuruzi bwo ku mihanda bazahabwa imyamaya mu masoko adakorerwamo bakabafasha muburyo bwo kubona ubushobozi ndetse bakabasonera umusoro mu gihe cy’amezi atatu muri rusange banabahugura mu buryo bwo gukora ubucuruzi bwunguka.”
Ati,” kuva mu 2015 abazunguzayi barenga 6,500 bashyizwe mu matsinda yo mu masoko acirirtse bityo kuri ubu turi kubafasha kuzahura ubukungu bwabo bwashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19.”
Ikibazo cy’abagore bakora ubucuruzi by’umwihariko bwo mu muhanda nacyo kiri mu byaganiriweho mu cyumweru gishize, mu nama y’ihuriro rya ba rwiyemezamirimo b’abagore ku isi yose yabereye I Kigali.
Iyi nama ya 6 mpuzamahanga yabayozi naba rwiyemezamirimo yabereye mu Rwanda yarifite insanganyamatsiko igira iti, “Guhanga udushya mu buyobozi bw’abagore kugirango bihutishe izahura bukungu rya nyuma ya Covid-19 “urebye ko abagore bafite uruhare runini mu guhindura ibihugu byabo binyuze mu ishoramari, mu bidukikije no kongerera ubushobozi.
Impuguke zigaragaza ko abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagomba gushyirwa ku ruhembe mu bagomba kuzahurirwa ubukungu bwabo bwashegeshwe na covid.
Ku Rwanda ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwibanda ku bukorerwa ku mipaka y’u Burundi, Repubulika iharanira demokarasi ya congo, Tanzaniya ndetse na Uganda.
Imibare igaragaza ko hagati ya 70% na 80% y’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ari abagore, 90% muri bo binjizabiturutse kuri ubu bucuruzi bwambukiranya imipaka.