Abayobora amakoperative barakangurirwa guhora bihugura

0
1039

Abayobozi b’ amakoperative barakangurirwa guhora bihugura hagamijwe ko bagira ubumenyi buhagije mu kuyobora no gucunga amakoperative bityo bakaganya ibyago byo kuba yagwa mu bihombo.
Ibi bikaba bije mu gihe hakomeje kuvugwa imicungire mibi yamakoperative yagiye anabyara gusenyuka kwamwe mumakoperative.

Guhora bihugura ni bimwe mubyo aba bayobozi bamakoperative bagera kuri 80 basabwe kuri uyu wa kabiri, ubwo hatangiraga amahugurwa yabo azamara iminsi 5 ari kubera hano mu mujyi wa kigali.
Aya mahugurwa agamije kuzamura ubumenyi ku kuyobora cooperative ndetse no kuyayobora mu mugambi umwe wo kunoza imibereho y’abanyamuryango.
Bamwe mubayobozi b’ amakoperative bavuga imwe mumicungire mibi yamakoperative biterwa n’ ubumenyi bucye kubayayobora nubwo hari ababikora kubushake.

Ndayisaba Germain uyobora Koperative yitwa KOIRU GANZA y’Abahinzi b’ibigori n’ibishyimbo mu Mirenge ya Kabarore na Gitoki mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko bigishijwe ibintu by’ingirakamaro bigiye kubafasha kuzahura imiyoborere.

Umwe muri aba akaba ari Ndayisaba Germain uyobora Koperative yitwa KOIRU GANZA y’Abahinzi b’ibigori n’ibishyimbo mu Mirenge ya Kabarore avuga kucyo aya mahugurwa azamumarira yagize ati “Twahuguwe ku miyoborere myiza y’amakoperative n’imicungire yayo. Muri koperative wasangaga twakoraga duhuzagurika kubera ko nta bumenyi twari dufite, ariko kuko twahawe ubumenyi tuzataha duhindure uburyo twari tuyoboye amakoperative.”


Ku ruhande rw’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe guhugurwa amakoperative basaba abayobozi b’ amakoperative kwemera kwihugura kuburyo buhoraho mu micungire yamakoperative cyane cyane mu icungamutungo.
Dr Mukulira ukuriye iki kigo yagize ati ” Hari ibintu utavukana kumenya ibaruramari kumenya uko amafaranga ya koperative akoreshwa n’ ibindi ni ibintu mugomba guhora mwihuguramo.

Aya mahugurwa akaba ari gutangwa n’ impuguke zizwi zizatanga ayamahugurwa ziturutse mu Rwanda ndetse no mu nganda mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, Prof Jean Bosco Harelimana, ashima ko Land O’Lakes iri mu bafatanyabikorwa ba Leta bateza imbere gahunda yo kugira amakoperative ibigo binini by’ishoramari kandi abona ko hari ikizere ko ibi bizashoboka.


Aya mahugurwa akaba yarateguwe n’ umuryango w’Abanyamerika udaharanira inyungu Landolakes Ventures 37 , kubufatanye n’ ikigo kigihugu gishinzwe guhugurwa amakoperative(RICEM) ikigo gishinzwe Amakoperative mu Rwanda (RCA) ndetse na ihuriro ry’Amakoperative mu Rwanda (NCCR)