
Nyuma y’amezi abiri n’igice, Mukura Victory Sports et loisirs itandukanye na Djilali Bahloul wari umutoza mukuru wayo, iyi kipe igiye kwakira abatoza bashya bitarenze iki cyumweru
Amakuri yizewe Roya fM yamenye ni uko umunya-Argentina w’imyaka 54 y’amavuko Rodolfo Zapata ariwe mutoza mushya w’iyikipe akazungirizwa na Mateso Jean de Dieu watwaranye igikombe cy’amahoro na AS Kigali muri 2019 mu gihe Ndaruhutse Theogene Djabil wanyuze mu Magaju azakora nk’umutoza w’abanyezamu.
Rodolfo Zapata ugiye gutoza iyi kipe yo mu karere ka Huye, yakinnye nk’umunyezamu wa Huracán, Sportivo Italiano, Racing de Olavarría, Club Atlético San Miguel na Cipolletti de Rio Negro zose zo mu cyiciro cya kabiri muri Argentina gusa imvune zo mu ivi zakomeje kumwibasira bituma areka ibyo gukina umupira w’amaguru yinjira mu butoza.
Muri 2000 yatangiriye muri Alberta Soccer Association yo muri Canada, ku mugabane w’Afrika yatoje amakipe nka Sunshine Stars FC yo muri Nigeria, Gaborone United yo muri Botswana, AFC Leopards yo muri Kenya na Township Rollers yo muri Botswana ari nayo aheruka gutoza muri 2019.
Kuva 31 Ukuboza 2020, Mukura Victory Sports et loisirs nta mutoza mukuru yagiraga cyane ko na shampiyona y’umupira w’amaguru yahagaritswe kuva kuya 11 Ukuboza 2020.