Abatazatwitaba tuzabashakisha tubafate-CP Kabera

0
1051

Mu kiganiro n’ abanyamakuru kuri uyu wa mbere, Umuvugizi wa Polisi CP jean Bosco Kabera yatangaje ko ari itegeko kubishe amabwiriza yo kwirinda Cocid-19 bagasabwa kuza kwitaba Polisi kuyitaba kandi vuba.

Avuga ko kutabikora binyuranyijwe n’ amabwiriza kandi ko bazakurikiranwa.

Mu cyumweru gishize nibwo Polisi yasohoye urutonde rw’ abantu 500 barenze kumabwiriza yo kwirinda Covid 19 cyane cyane abarengeje isaha ya saa tatu bataragera mu ngo zabo ikabaka ibyangombwa byabo ikabasaba kujya kuri stade ngo bagirwe inama ariko bagahitamo kwitahira.

Abari kuri urwo rutonde bakaba basabwe kujya kuri polisi, ariko abataragiyeyo bakaba bagiye gushakishwa ndetse bahanwe nkuko bivugwa na Polisi.

Umuvugizi wa Polisi Cp Kabera yavugiye mu kiganiro cyahuje abanyamakuru n’ abaminisitiri batatu barimo uw’ ubutegetsi bw’ igihugu, ubucuruzi n’ inganda na Minisitiri w’ ubuzima ko aba bibwira ko bacitse inzego zishinzwe umutekano bagiye gukurikiranwa.

Umuvugizi wa Polisi CP Kabera yagize ati : Mu cyumweru gishize twasohoye urutonde rw’ abantu barenze kumabwiriza cyane cyane abashakaga kugenda nyuma y’ amasaha yemewe, abangaba turabasaba kwitaba turashimira abitabye ariko hari abatari bitaba turabasaba kuza bakitaba Polisi”

Muri iki kiganiro, umuvugizi wa Polisi yavuze ko ntawutagambyo kwibata  inzego zubutabera na Polisi uirimo.

Yagize ati : “Icya mbere twavuga nuko bose bagomba kwitaba,  icya kabiri nuko abatazitaba tuzabashakisha tukabafata.”

Umuvugizi w’ igipolisi kandi urutonde nkuru rwerekana abarenze kumabwiriza basabwa na Polisi kugira ibyo bakora ntibabikore ruzajya rukorwa buri munsi.

Aba bakaba biganjemo abasabwa ibyangombwa bagasabwa gutegerereza imyanzro ya OPolisi n’ ijoro ariko ntibabikore.

Avuga kuri ibi Ministiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu Prof. Shyaka Anastace yavuze ko nyuma ya saa tatu z’ umugoroba abantu batabuzwa gusa kugenda mu muhanda, ahubwo banasabwa kwirinda gacarahara muri karitsiye.