
Abinjira mu mabanga yo kuri mudasobwa (hackers) bafitanye isano n’Uburusiya, Ubushinwa na Iran barimo kugera amajanja abantu n’amatsinda afite uruhare mu matora ya perezida w’Amerika y’uyu mwaka bashakisha amakuru, nkuko bivugwa na kompanyi y’ikoranabuhanga Microsoft.
Microsoft ivuga ko aba ‘hackers’, bivanze mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’abademokarate mu matora ya perezida yo mu 2016, no kuri iyi nshuro bagarutse.
Microsoft ivuga ko “bigaragara ko ibikorwa by’amatsinda yo mu mahanga byongereye imbaraga” mu kwibasira amatora yo muri Amerika.
Iyi kompanyi y’ikoranabuhanga ikomeza ivuga ko amatsinda y’ibikorwa byo kwamamaza Perezida Donald Trump n’umudemokarate Joe Biden yombi arimo kugerwa amajanja n’aba ‘hackers’.
Mu itangazo yasohoye, Microsoft yavuze ko ikigo Strontium cy’aba ‘hackers’ b’Abarusiya kibasiye ibigo birenga 200, byinshi muri byo bifitanye isano n’amashyaka yo muri Amerika – y’abarepubulikani n’abademokarate. Microsoft yavuze ko aba ‘hackers’ b’Ubushinwa bagabye ibitero ku bantu bafite aho bahuriye n’ibikorwa byo kwamamaza Biden, mu gihe aba ‘hackers’ bo muri Iran bo bakomeje ibikorwa byo kwibasira abafite aho bahuriye n’itsinda ryo kwamamaza Trump.
Microsoft yavuze ko byinshi muri ibyo bitero bitageze ku ntego yabyo. Byanagabwe ku matsinda yita ku bikorwa by’amatora no gutora ubwabyo.
Microsoft yavuze ko amatsinda y’aba (hackers) bo mu Bushinwa – arimo iryitwa Zirconium – yagabye ibitero kuri konti za emails z’abantu bafite aho bahuriye n’itsinda ryo kwamamaza Biden, ndetse no k’umuntu nibura umwe ukomeye wahoze akorana n’ubutegetsi bwa Trump.
Itsinda ry’aba (hackers) bo muri Iran ryitwa Phosphorus ryagerageje – ariko ntiryabigeraho – kwinjira muri konti z’abategetsi bo mu biro White House bya perezida w’Amerika no muri konti y’umukozi wo mu itsinda ryamamaza Trump, hagati y’ukwezi kwa gatanu n’ukwa gatandatu uyu mwaka.
Microsoft ivuga ko itashoboye kumenya intego y’aba hackers b’Uburusiya, Ubushinwa na Iran.
Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, kompanyi Google yavuze ko yatahuye amagerageza y’ibitero nk’ibyo byo kuri mudasobwa akozwe n’Ubushinwa na Iran.
Thea McDonald, umunyamabanga wungirije ushinzwe itangazamakuru wo mu bikorwa byo kwamamaza Trump, yagize ati: “Turibasiwe mu buryo bugari, rero ntabwo bitangaje kubona igikorwa kigamije inabi kigambiririye ibikorwa byo kwamamaza cyangwa abakozi bacu”.
Umutegetsi wo mu itsinda ryo kwamamaza Biden yagize ati: “Twabimenye kuva mu ntangiriro y’ibikorwa byacu byo kwiyamamaza ko tuzahura n’ibitero nk’ibyo kandi turabyiteguye”.
Mbere yaho ejo ku wa kane, ubutegetsi bwa Trump bwareze Umurusiya gucura umugambi wo kwivanga muri politike y’Amerika.
Ibiro by’imari by’Amerika byanafatiye ibihano Andrii Derkach, umudepite wo muri Ukraine bivugwa ko akorana n’ubutegetsi bw’Uburusiya, na we ushinjwa kwivanga muri politike y’Amerika.
Bivugwa ko Derkach yatangaje amajwi yabanje gukurwamo ibice bimwe byayo, agamije guharabika Joe Biden. Perezida Donald Trump yagiye akomoza kuri ayo majwi.
Mu kwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka ushize, uwo mudepite wo muri Ukraine yakoranye inama na Rudy Giuliani, umunyamategeko wa perezida Trump.