Weekend ndende kubataramyi

0
509

Mu busanzwe icyumweru cya mbere cya Nyakanga cyiba kimenyereweho kuba cyihariye ku kuba gifite iminsi y’ikiruhuko yikurikiranya bikaba n’igihe cyiza kubakunzi b’ibirori ndetse n’ababitegura baba babukereye hasi hejuru.

Imyaka yari ibaye ibiri icyorezo cya covid-19 kibasiye isi yose kugeza naho cyafashe kunda byumwihariko bamwe mubakunzi b’ibitaramo kubwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

Impeshyi y’uyu mwaka ku banyarwanda byumwihariko n’igihe cyo kwishimira nyuma yo kwakira ibikorwa bikomeye birimo n’inama y’abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza CHOGM.

Kuva ku itariki ya 1 kugeza kuri 3 Nyakaganga hateganyijwe ibitaramo bitandukanye bimwe muri byo bizahuriza hamwe abahanzi baba nyamahanga ndetse n’abanyarwanda bakorera umuziki wabo hanze y’u Rwanda.

Jazz Junction 

Jazz junction ni igitaramo cyimaze kwiharira abakunzi b’umuziki cyikaba ari igitaramo cyimenyereweho kuba buri kwezi gitegurwa na RG Consult.

Muri uku kwezi bakaba baratumiye umuhanzi Slai wakunzwe by’ikirenga mub  ndirimbo zirimo “Flamme” akaba ari butarame kuri uyu wagatanu hamwe n’umuhanzikazi Liliane Mbabazi ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda.

Mu ijoro ryashize bakaba baraye bahuye n’inshuti ndetse n’abafana babo mu ijoro ryiswe “Meet and Greet”.

Iki gitaramo kiraza kubera mu ihema rya Camp Kigali, aho kwinjira ari 10,000 ahasanzwe, 20,000 muri VIP na 30,000 muri VVIP.

Ukaba wagura itike yawe unyuze kurubuga rwabo arirwo www.rgtickets.com

Marnaud Music Therapy

Ntibimenyerewe cyane ko wabona igitaramo cyateguwe n’abakora umwuga wo kuvanga umuziki bazwi nkaba Djs.

Kuri ubu nyuma ya Dj Toxxic ukorana byahafi bakaba banabana mun itsinda rya Dream Team Djs, Mugisha arnaud uzwi nka marnaud nawe yateguye igitaramo kizitabirwa n’umusore wamamaye munjyana y’amapiano Costa Tich.

Iki gitaramo kiraba kuri uyu wa gatanu kibere ku Ijuru Park.

Kivu Fest

Abakunda gutaramira ku mazi ndetse n’abayaturiye nabo ntibibagiranye kuko bateguriwe igitaramo cyizaba iminsi ibiri ku itariki ya 2 niya 3 Nyakanga, mu karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Iki gitaramo kizitabirwa na Costa tich uzaba waraye ataramiye abanya Kigali muri Marnaud Music Therapy.

Africa In Colors

Kuri uyu wa gatandatu no kucyumweru abanya Kigali ntibazasigarira aho kuko hazaba hari kuba iserukiramuco ryiswe Africa in Colors, ryatumiwemo umuhanzi La fouine ukomoka mu bufaransa ndetse n’itsinda ryakanyujijeho rifite inkomoko muri Cote d’ivoire Magic system, rikazabera muri Car Free Zone.

Each one Reach One

Abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nabo muri iyi weekend bazaroherwe n’uburyohe bw’uyu muziki mu gitaramo cyateguwe na Adrien Misigaro, ariko akazafatanya na bagenze be barimo Israel mbonyi, James na Daniella nabandi.

Iki gitaramo giteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 3 Nyakanga, ku Intare Conference Arena.