Va kugiti dore umurongo n’abandi bakoresha indi mirongo nibatugane ibiciro byakubiswe hasi : AIRTEL RWANDA

0
1217

Ubu bukangurambaga bushya bwiswe va kugiti dore umurongo bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatanu kucyicaro cya airtel Rwanda bukubiyemo pack zivuguruye,  ubuyobozi bw’iyi sosiyete y’itumanaho buvuga ko buzaba uburyo bwiza bwo korohereza abanyarwanda gukoresha itumanaho haba mu guhamagara cyangwa se gukoresha internet(murandasi) kuko ibiciro byorohejwe.

Magara  John Gahakwa umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’imenyekanisha no kwamamaza muri airtel yavuze ko bashaka ko abanyarwanda bose bakoresha itumanaho bakibohora aho yagize ati”Abanyarwanda bakwiye kuza muri airtel bakabona pack zihendutse kandi zitandukanye, zigaragaza neza mu mucyo ibyo waguze akaba aribyo uzabona hakuwemo kandi  ivangura rishigiye kumyaka ko buri rugero rwose  ruhitamo uburyo rwifuza gukoresha”

Avuga impamvu yabateye kuvugurura   izi pack zo gumagara ndetse no gukoresha kuri internet

Grace Sabuweza ushinzwe service zo gumagara muri airtel yavuze ko ari pack zisa ku bantu bose byuje umucyo avuga kucyatumye bihinduka yagize ati”ikintu cyatumye zihinduka ni uko muminsi yashize twakoze Ubushakashatsi ndetse tureba  n’ibihe bikomeye abanyarwanda banyuzemo kubera ibi babazo bya covid turavuga tuti ni gute abanyarwanda twabagezaho uburyo buboroheye bw’itumanaho bakaba bahamagara imirongo yose kandi muburyo bw’umucyo kandi umuntu yihitaramo  ni pack zivuguruye.

va kugiti dore umurongo ikubiyemo pack inye zivuguruye arizo: pack isanzure uhereye kumafaranga 100 rwf iguha iminota mirongo ine, pack terastori ikubiyemo pack y’iminsi ibiri n’iy’icyumweru ndetse pack ebyiri  y’ukwezi zihamagara imirongo yose,

hari ikiciro cya byose pack gikubiyemo iminota yo guhamagara, ubutumwa bugufi(sms) ndetse na GB za internet akarusho k’iyi ni uko kumafaranga ibihumbi cumi na bitanu ubona  30GB n’iminota yo guhamagara indi mirongo”.

Muri rusange kubona no gukoresha izi pack zavuguruwe uzibona ukanze *255# Hanyuma ugakurikiza amabwiriza