
Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu na RDB byongeye gushimangira ko utubari dusanzwe ndetse n’ udukorera muri hotel bikomeza gufungwa.
Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa gatatu, RDB isaba abakora muri hotel guha inzoga gusa abantu baje muri rasitora kurya gusa.
Iri tangazo kandi risaba abanyamahotel gutegeka abakiliya baje kuhafatira amafunguro kwicara bahanye metero imwe n’ igice.
Iri tangazo kandi rivuga ko kugura inzoga muri butiki n’ amasoko azwi nka supermarket byemewe.
kuva mu kwezi kwa gatatu hajyaho gahunda ya Guma mu rugo utubari turafunze kugeza ubu.
