Usengimana Faustin ni umukinnyi wa Polisi FC

0
1121

Myugariro w’ umunyarwanda Usengimana Faustin wakiniraga Buildcon FC yo muri Zambia kuri uyu wa gatatu yasinyanye amasezerano  na Polisi FC yo kuyikinira mu gihe cy’ imyaka ibiri.

Faustin abaye umukinnyi wa 6 usinyiye iyi kipe muri ibi bihe byigura n’ igurisha ry’ abakinnyi.

Usengimana yifuzwaga n’ amakipe atandukanye arimo na Rayon sport.

Hari amakuru avuga ko yaguzwe miliyoni 6 z’ amafranga y ‘ u Rwanda akajya ahembwa ibihumbi 700Frw.

Ndabarasa Eugene