USA: Trump yavuze ko ashobora kongera kwiyamamaza muri 2024

0
1647

Nyuma y’ukwezi atagaragara muri rubanda, Donald Trump wahoze ari Perezida wa USA yanyomoje ibihuha byavugaga ko agiye gushinga ishyaka rishya.
Ibi Trump yabivuze mu ijambo yagejeje ku bagendera ku mahame ya kera muri Leta yaFlorida aho yavuz eko gushing ishyaka riahsya byaba ari ugutatanya imbaraga z’ishyaka ry’ba republicain.
Trump yabwiye aba bayoboke be ko ateganya kuzongera kwiyamamaza muri 2024 ndetse aboneraho no kunenanga imikorere ya Perezid amushya Joe Biden aho yavuze mu butegetsi bwa Biden Amerika iza inyuma mu gihe ku bwa Trump Amerika yazaga imbere.

Yagize ati: “Barabizi ko twabatsinze bwa kabiri, wabona n’ubutaha tuzongera kubatsinda bwa gatatu.”
Abasesengura bavuga ko iyi nama yatangiye ku wa kane ari kimwe mu bimenyetso by’uburyo Trump akomeje umugambi we wo kugira uruhare mu mikorere y’ishyaka ry’aba republicain.
Nubwo aherutse kuba umwere kubyaha yeregwaga birimo guteza imvururu muri rubanda, Trump ntarongera guhabwa uburenganzira bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga ziwe yakundaga gucishaho ibitekerezo bye.