USA: Drake yakuyeho umuhigo wa Madonna kuri Billboard Hot 100

0
1191

Umuraperi w’ umunyecanada Aubrey Drake Graham uzwi nka Drek yavanyeho  umuhigo wari warashyizweho na Madonna yari amaranye  imyaka 12 kuri Billboard Hot 100  w’ indirimbo nyinshi zakunzwe cyane mu mateka ya Billboard Hot 100.

Uru rubuga ni rumwe mu mbuga  zikomeye  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ isi muri rusange, zikora urutonde rwa zimwe mu ndirimbo zikunzwe cyane ku isi.

Ibi bibaye nyuma y’uko indirimbo ebyiri arizo Popstar na Greece yafatanyije na Dj Khaled, zije  ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe kuri Billboard Hot 100. Izi ndirimbo uko ari ebyiri zahise zuzuza umubare w’indirimbo 40 z’uyu muraperi zageze kuri uru rutonde.

Indirimbo  “Popstar” na “Greece” uyu muraperi aririmbamo zikijya kuri uru rutonde zahereye ku mwanya wa 3 n’umwanya wa 8 kuri Billboard Hot 100. Mu rutonde rwatangajwe na Nielsen Music/MRC Data rwagaragaje kandi ko izi ndirimbo zaje ku mwanya wa 3 n’umwanya 4 mu ndirimbo abantu bucuranze (Streaming Songs) cyane aho zacuranzwe n’abagera kuri 28.4 million na 22.1 million.

Madonna ni we wari ufite uyu muhigo kuva mu 2008 ubwo yacaga ku itsinda ry’Abongereza ryitwa The Battles aho ryari rimaze kugira indirimbo 34 zikunzwe muri Amerika kuva mu mwaka 1962 kugeza 1995.

Mu 2001 ubwo indirimbo ya Madonna yise”Don’t Tell Me” yageraga kuri Billboard Hot 100 yahise anganya umubare w’indirimbo 34 niri tsinda rya The Battle, nibwo mu mwaka wakurikiyeho yahise abacaho ubwo indirimbo ye “Die Another Day” yajyaga kuri uru rutonde.

Icumi Bambere  ni Drake, Madonna,The Beatles, Rihanna,Michael Jackson,Mariah Carey, Stevie Wonder, Janet Jackson,Elton John na Lil Wayne.

Drake ari mubaraperi bakomeye muri USA
Madonna yaramaranye imyaka 12 uyu muhigo