USA: Abagore babirabura bahohoterwa cyane kubera ibara ry’ uruhu rwabo.

0
744

Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’ abirabura muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko abogere bafite uruhu rwirabura muri amerika bicwa barashwe n’ abapolisi ba leta kubushacye.

Ibi bikaba byagarutsweho nabantu bari gukora ubukangurambaga bwiswe Say Her Name bwashyizweho kugirango burwanirire abagore babirabura bahohoterwa ndetse no kubashakira ubutabera.

Abakora ubu bukangurambaga bavuga ko ipfu zabirabura babagore ziri mu biganza bya polisi  kandi ko abapolisi bareberera ubu bwicanyi bukorwa na bagenzi babo cyangwa abacivil babazungu.

Umwe mubagize iryo stinda ry’itwa Say her name  witwa Gina Best yavuze kwiraswa ryateye urupfu rw’umukobwa we witwa India Kager abaza impamvu abagore babirabura batabitaho cyangwa ngo bakurikirane ibibazo byabo.

Ibi bije nyuma y’ urupfu rwa India Kager, uyu akaba yarishwe  arikumwe n’ umuryango we mu modoka harimo ndetse n’ umwana we w’umuhungu wamezi 4.