
Ku rutonde rushya, umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) wavanye Algeria mu bihugu abaturage babyo bemerewe kujya mu bihugu bigize uwo muryango muri iki gihe cy’icyorezo cya coronavirus.
Ubu ibihugu bya Afurika bisigaye kuri uru rutonde ni bitatu gusa.
Mu minsi ishize, abanduye coronavirus bongeye kwiyongera cyane muri Algeria, ubu bose hamwe bamaze kurenga 29,000 nk’uko bivugwa na OMS/WHO.
Umuryango w’ ubumwe bw’ uburayi uvuga ko uru rutonde rw’ibihugu byizewe ari ibifite “igipimo cyiza cy’uko iki cyorezo gihagaze” n’ubushobozi bwo guhangana n’iki cyorezo.
Urutonde rushya ubu ruriho Australia, Canada, Georgia, Korea y’Epfo, Morocco, New Zealand, Rwanda, Thailand, Tunisia, Ubuyapani na Uruguay.
Uru rutonde ruvugururwa buri byumweru bibiri, rugenderwaho n’ibihugu bigize EU mu gihe biri gufungura ubukerarugendo.