
Kuri uyu wa kabiri, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza hamwe n’ umuyobozi w’ungirije w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Isabelle Kalihangabo, bitabiriye inama y’ihuriro nyafurika rya 25 rya Interpol, ryabereye I cotonou muri Benin.
Iyi ni inama y’iminsi itatu ya Interpol yiga ku mutekano w’akarere ikanahurizahamwe abayobozi bakuru bo mu bihugu binyamuryango bakaganira, bahererekanya ibitekerezo ndetse hakanafatirwamo imyanzuro ijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko ndetse hakigwa kugukumira ibyaha byumwihariko byugarije umugabane.
Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro kandi na minisitiri w’umutekano wa Benin, Alassane Seidou.
Uyu muhango wo gutangiza ku mugargaro iyi nama kandi wanitabiriwe na perezida wa Interpol, Ahmed Naser Al Raisi ndetse n’umunyamabanga mukuru wayo Jurgen Stock.
Abayobozi ba polisi hamwe n’abayobozi bakuru b’inzengo mfatabyemezo ku mugabane wa afurika biteganyijwe ko bazaganira ku buryo bwo guhuza ibikorwa kw’ibihugu binyamuryango, Interpol ndetse nabandi bafatanya bikorwa mu rwego rwo kuzamura ibikorwa bya polisi, ndetse no kugira umusanzu bahana na polisi mpuzamahanga mu gushyira mu bikorwa gahunda y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika ya 2063 ndetse no gushyigikira Gahunda y’ubumwe bwa Afurika ku bufatanye bwa Polisi (AFRIPOL).
AFRIPOL yashinzwe nk’ikigo cya tekiniki cy’umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AU) mu bufatanye bwa polisi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango mu kurinda umutekano w’umugabane.
Inzego zishinzwe kubahiriza amategeko zizaganira kandi ku buryo bwo guca inzira y’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha by’ibidukikije, guhana n’ikibazo cy’abimukira no kurwanya icuruzwa ry’abantu.