
Ikiyaga cya Kivu kigiye gutanga umuriro w’amashanyarazi ungana na
megawatt 15 mu gice cya mbere cy’umushinga wo kuvana gaz methane
muri iki kiyaga.
Izi megawatt zizaba zamaze kuboneka guhera mu kwezi kwa gatandatu
uyu mwaka nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe
ingufu mu karere ka Rubavu.
Ku ikubitiro izi ngufu z’amashanyarazi zizakemura ikibazo cy’umuriro
w’amashanyarazi mu karere ka Rubavu gasanzwe gakoresha megawatt 10
waturukaga mu karere ka Musanze na Karongi.
Uyu mushinga wo gukura gaz methane mu Kivu biteganijwe ko mu 2022
uzaba utanga megawatt 56 ku muriro w’amashanyarazi ukoreshwa mu
gihugu.