Umuryango utegamiye kuri Leta Sustainable Growers wahembye abagore 475 nyuma y’amahugurwa bahawe ku buhinzi bwa KAWA mu gihe cy’amezi 12

0
1036

Kuri uyu wa kane umuryango utegamiye kuri leta Sustainable Growers usanzwe ufasha mu bikorwa  bijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ubucuruzi bw’ikawa ifite umwimerere, bahembye abagore 475 bakora ubuhinzi bwa kawa mu karere ka kayonza basoje amahugurwa.

Kuva mu 2013 uyu muryango Sustainable Growers Rwanda uterwa intunga na Bloomberg Philanthropy  umaze gukorera mu turere 13 kugeza uyu munsi ukana umaze gukorana na koperative 75 aho kugeza kuri ubu bamaze guhugura abahinzi barenga 40,000 mu Rwanda hose.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa kane bashyikirije icyemezo cy’amahugurwa  ku bagore bakoze amahugurwa ku buhinzi bwa kawa mu gihe cya amezi 12.

Sustainable Growers yashimiye abitabiriye amahugurwa ndetse abagize amanota meza bahabwa ibihembo bitandukanye birimo inka, ihene, matola zo kuryamaho, ndetse n’ibindi bikoresho bizabafasha mu buhinzi  bwabo bwa kawa.

Nkuko Mukagatare Liberata witabiriye amahugurwa akanaba uwa mbere mu manota ari nabyo byamuhesheje guhembwa inka, yabigarutseho agaragaza ibyishimo yatewe no kuba asoje amahugurwa ndetse akanahembwa inka, anavuga ko nyuma yaya mahugurwa azafasha bagenzi be bakitabita igihingwa cya Kawa “nk’umuhinzi witwaye neza nkaba nanagabanye inka ndanezerewe, none ubu ndashishikariza bagenzi banjye ikawa kandi bitabira no gutera ingemwe”.

Ibi kandi umuyobozi wa koperative yitwa Twongere umusaruro wa Kawa iherereye i Kayonza benshi bazi kw’izina TUK madamu Agnès Nyinawumuntu yabigarutseho ashimira umufatanyabikorwa wabo ariwe Sustainable Growers asobanura ko yakuye koperative ahakomeye ibafasha mu mahugurwa  bituma baba abahinzi ba kawa b’umwuga, ati“Umufatanya bikorwa Sustainable Growers yadukuye ahakomeye, yaduhaye amahugurwa ku buhinzi bwa kawa bwa kinyamwuga yanadutinyuye gukorana n’ibigo by’imari tugahabwa inguzanyo kw’ijanisha rishimishije” yakomeje agira ati “urugero turi abakiliya bindashyikirwa ba Banki ya Kigali, ndetse dufitanye imikoranire myiza, iyo bari kutuvunjira ama dorali tubasha kumvikana bakaduhera igiciro cyiza” murumva rero ko Sustainable Growers yanatwigishije ibijyanye nimicungire myiza y’umutungo wa koperative. 

Agnès Nyinawumuntu President wa cooperative ya TUK

Ibi nibyo Mukakayumba Jeanne umwe mu babyeyi bitabiriye aya mahugurwa yagarutseho, ku mikoranire yabo n’ibigo by’imari ndetse nubwitabire bwabo muri serivisi zitandukanye za leta harimo nka Ejo Heza na Mituweri, “kuma banki turabitsa , tugatanga mituweri na Ejo Heza, rwose ubu nanjye mfite konti muri banki”

Mu ijambo Dr. Sebareze Jean Lambert umuyobozi wa Sustainable Growers yagejeje ku bitabiriye uyu muhango wo gusoza aya mahugurwa no gutanga icyemezo cy’amahugurwa, aho yagaragaje ko mu bihe bya kera umugabo ariwe wagiraga uruhare ku ikawa kuva ihinzwe kugeza igeze ku isoko, “Abagore biteje imbere, byari bimenyerewe ko ikawa ari umugabo uyihinga ndetse n’umusaruro ukamenywa n’umugabo, ariko uyu munsi umugore azi guhinga kawa ndetse akanamenya kugeza umusaruro ku isoko mpuzamahanga.”

Ibi ari nabyo mayor w’akarere ka Kayonza Nyemanzi Jean Bosco yashimiye by’umwihariko aba bagore kuba hejuru yo gihinga kawa no kuyitegura neza, mu miryango yabo ntamakimbirane ndetse bakanitabira gahunda ya Ejo Heza ibafasha kugira amasaziro meza, ati “ iby’ umwihariko ndashimira aba babyeyi ari nayo mpamvu hatanzwe bino bihembo kuko haba muguhinga kawa, mukuyitunganya ndetse no kuyigurisha kugiciro cyiza muri indashyikirwa” akarusho, mu miryango yanyu ntamakimbirane arimo, ndetse niyo abayemo murayakemura, ikindi nukuba mubasha gutanga Ejo Heza mukazasaza mwisaba mudasabiriza.”

Mu bihembo aba bagore bahawe biva mu mafaranga abakaranzi, abaguzi n’abagura ikawa yabo hirya no hino kw’isi baba batanze mu rwego rwo gushimira ubwitange bw’abahinzi byumwihariko babagore.  

Mu Rwanda habarirwa abahinzi ba Kawa bagera ku 400,000, ibi bikagira kawa igihingwa ngandura bukungu kuko byibura buri mwaka u Rwanda rugira umusaruro wa kawa ungana na  toni hagati 16,000 na 21,000.

Nyemanzi Jean Bosco Mayor wa karere ka kayonza